skol
fortebet

Mohamed Salah yakoze benshi ku mutima kubera ibyo yakoreye akana kakomeretse cyane kari kwiruka inyuma y’imodoka ye [Amafoto]

Yanditswe: Monday 12, Aug 2019

Sponsored Ad

Umwana muto witwa Louis Fowler w’imyaka 11 yaciye ibintu hirya no hino mu binyamakuru kubera ukuntu yagonze itara ryo ku muhanda ari kwiruka ku modoka ya rutahizamu wa Liverpool Mohamed Salah ngo ahagarare amusuhuze,byatumye uyu mukinnyi amufasha cyane.

Sponsored Ad

Ubwo uyu mukinnyi yari avuye mu myitozo,yinjiye mu modoka ye uyu mwana aramukomangira ngo ahagarare amusuhuze ariko Salah ntiyabimenya atangiye gutwara imodoka ye yo mu bwoko bwa Bentley uyu mwana ayirukaho bimuviramo kugonga itara ryo ku muhanda yikubita hasi ndetse akomereka izuru.

Ikinyamakuru Liverpool Echo cyavuze ko uyu mwana amaze kuzanzamuka yasanze Salah ku rugo rwabo yaje kureba uko amerewe nyuma y’ibi byago yagize niko kwifotozanya nawe ndetse asura n’ababyeyi be.

Mohamed Salah yahise yifata ifoto n’uyu mwana warimo ava amaraso ku izuru yari yakubise ku itara ryo ku muhanda arangije aramubaza ati “Kuki wirukankaga cyane?.

Uyu mwana Louis na murumuna we Isaac w’imyaka 10 bamaze umwanya bategereje Mohamed Salah ku kibuga cy’imyitozo cya Liverpool,Melwood kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ari nabwo iyi mpanuka yabaye.

Louis yagonze iri tara yikubita hasi ahita ata ubwenge niko kuvirirana ku izuru rye ryari ryakomeretse gusa yaje kujyanwa kwa muganga nyuma yo kugezwa mu rugo ndetse amaze kubonana na Salah.

Uyu mwana wari watumiwe mu kiganiro Good morning Britain yatangaje ati “izuru ryanjye ryavaga amaraso menshi,umuntu aramfata ajyana mu rugo,nsanga imodoka ya Salah ku muryango w’iwacu.Siniyumvishaga ibyabaye kugeza ubwo yavuye mu modoka ye araza turifotozanya.

Salah yagiye kureba uyu mwana iwabo abaza ababyeyi be niba ameze neza hanyuma aramuhobera we na murumuna we,anifotozanya n’abagize umuryango w’uyu mwana bose.

Umubyeyi wa Louis yavuze ko abana be babiri bafata Mohamed Salah nk’intwari yabo ariyo mpamvu bakundaga kujya kumutega ngo azabasuhuze.





Louis na murumuna we bishimiye ko Salah yabasuye iwabo nyuma yo kugonga itara ari kwiruka ku modoka ye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa