skol
fortebet

Mohamed Salah yavuze ku bivugwa ko atumvikana na mugenzi we bakinana Sadio Mane

Yanditswe: Wednesday 22, Jan 2020

Sponsored Ad

Umunya Misiri Mohamed Salah ukina mu ikipe ya Liverpool yavuze ko ibivugwa ko atumvikana na mugenzi we bakinana Sadio Mane ari ibihuha ahubwo ng icyo bahuriyeho ari uko bababazwa nuko iyi kipe yabo yabuze ibitego.

Sponsored Ad

Mohamed Salah ushinjwa gusiba ibirori byo gutanga igihembo cy’umukinnyi mwiza muri Afurika byabereye iwabo kubera ko yari abizi neza ko kizatwarwa na Mane,yavuze ko nta mubano mubi afitanye n’uyu munya Senegal bakinana.

Yagize ati “Turebye ninde ufite ibitego byinshi,ni njyewe.Nta kubeshya, ibyo kutumvikana kwacu ntitubiha agaciro.”

Mohamed Salah yavuze ko yishima cyane iyo Sadio Mane atsinze igitego ndetse yemeza ko bose barakara iyo Liverpool yabuze ibitego.

Ati “Iyo ikipe yabuze ibitego kiba ari ikibazo, twese turarakara.Uko mbibona byose bihera mu rwambariro.Imibanire myiza iri mu ikipe niyo ituma haba ikinyuranyo mu kibuga.Twese tubanye neza kandi ibi biradufasha mu kibuga no mu myitozo.”

Mu minsi ishize Sadio Mane yarakajwe no kwiharira umupira kwa Salah,ava mu kibuga arakaye cyane buri wese arabibona gusa nta mubano mubi wigeze uhishurwa hagati y’aba bakinnyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa