skol
fortebet

Umutoza wa APR FC yavuze uburyo ikibuga aricyo kirukanye Sugira Ernest muri iyi kipe

Yanditswe: Monday 13, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Mohammed Adil Erradi, umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC yemeza ko ari we n’ubuyobozi bw’ikipe nta n’umwe wabashije kwirukana rutahizamu Sugira Ernest ahubwo ko we yasezerewe n’ikibuga.

Sponsored Ad

Uyu mutoza yagarutse kuri ibi nyuma y’umukino wahuje Rayon Sports na Gasogi United, Sugira akabasha kwigaragaza muri uwo mukino wa mbere yari ayikiniye, ayihesha amanota atatu nyuma yo kuyitsindira igitego 1-0.

Umutoza wa APR FC yabajijwe niba ari we wafashe umwanzuro wo gusezerera Sugira cyangwa ari ubuyobozi, avuga ko Sugira yasezerewe n’ikibuga nta kindi.

Yagize ati“uyu munsi umupira(ruhago) ni wo wifatira ibyemezo, ntabwo ari njye nta n’ubwo ari ubuyobozi ahubwo ni ikibuga, dufite Mugunga aratsinda, hari Nshuti na Danny batsinda, ni umupira w’amaguru wifatira ibyemezo, si njye cyangwa ubuyobozi. Sugira yabonye amahirwe ntiyayakoresha kuko ni we watangiye ari rutahizamu nimero ya mbere w’ikipe.”

Mu Kwakira 2019, rutahizamu Sugira Ernest yahanwe n’ikipe ya APR FC, ashinjwa imyitwarire mibi irimo no kutumva inama z’umutoza, yahanishijwe gukorera imyitozo mu bato b’iyi kipe amezi 2.

Nyuma yo gusoza igihano cye ntabwo yigeze agarurwa mu ikipe ahubwo tariki ya 30 Ukuboza 2019 ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko bwamutije muri Rayon Sports.

Sugira Enrest watijwe muri Rayon Sports mu gihe cy’amezi 6, amaze gukinira iyi kipe imikino ibiri aho yayitsindiye igitego 1.

Ibitekerezo

  • Bwana Coach wisonga uyu mugabo kuko naho ari agomba kugaragaza ukuri.gusa uvuze ukuri aho uvuga ngo yahawe amahirwe ntiyayakoresha kuko yari nimero ya mbere. none ubu asigaye akina iminota ya nyuma. rero amezi atandatu sinizera ko hari icyo azaba yakosoye kuko ari kuri pression....

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa