skol
fortebet

Mose yambukije abisirayeli inyanja itukura ariko ntiyageze mu gihugu cy’isezerano-Ubutumwa Sadate yageneye aba Rayons

Yanditswe: Tuesday 22, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Uwari umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate,wakuweho uyu munsi, yanditse ubutumwa burebure kuri Twitter ye ashimira abo babanye ndetse anasaba abakunzi b’iyi kipe guharanira ubumwe no kuzashyigikira ubuyobozi bushya burashyirwaho.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2020, nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) rwahagaritse komite nyobozi ya Rayon Sports yari iyobowe na Munyakazi Sadate, runasaba abayobozi bariho guhererekanya ububasha n’abashya bashyizweho, bigakorwa bitarenze tariki 24 Nzeri 2020.

Nyuma y’uyu mwanzuro,Munyakazi Sadate yagiye kuri Twitter yandika ubutumwa bufite umutwe ygira uti “RAYON SPORTS KU MUTIMA”.

Munyakazi yakomeje ati “Mfashe uyu mwanya nshimira abo twabanye mu rugendo rwo kubaka Rayon Sports y’umwuga kandi ikorera mu mucyo,ntago byoroshye ariko byari bikwiye.

Icyo nsabye umukunzi wa Rayon Sports n’uguharanira ubumwe bwacu kandi tukazashyigikira ubuyobozi bushya kugira ngo bwuse ikivi cyatangiwe.

Mose yambukije abisiraheli inyanja itukura ariko ntiyageze mu gihugu k’isezerano ariko yakirebesheje amaso ye.Ibyiza biri imbere.TJR Rayon Sports.”

Muri Rayon Sports hari hamaze igihe ibibazo bitandukanye bikuriwe n’icy’ubukene bukabije, byatumye komite ya Sadate isabwa kwegura ariko na yo ntiyabikozwa, ari na byo byatumye ihitabazwa inzego za Leta zirimo na RGB.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri kitabiriwe na Minisitiri wa Sports Munyangaju Aurore Mimosa n’Umuyobozi Mukuru wa RGB, Usta Kayitesi, hemejwe ko komite yari iyobowe na Munyakazi Sadate ikuweho, ndetse ko nyuma y’iminsi ibiri hajyaho komite nshya, itarimo umuyobozi n’umwe wari mu ya mbere cyanga abigeze kuba abayobozi b’iyo kipe.

Amakuru avuga ko Murangwa Eugene wabaye umunyezamu wa Rayon Sports ariwe watorewe gusimbura Sadate akazakorana n’Inama y’Ubuyobozi izatorwa n’abanyamuryango ba Rayon Sports.

Usta Kayitesi yatangaje ko RGB yakoze igenzura ryimbitse muri Rayon Sports ryibanze ku miyoborere, imikorere n’imicungire y’umutungo, ishingiye ku bubasha ihabwa n’Itegeko rigenga Imiryango Nyarwanda itari iya Leta.

Muri iryo genzura basanze Umuryango wa Rayon Sports wararanzwe n’imikorere itubahiriza Itegeko rigenga imiryango nyarwanda itari iya Leta, kudahuza n’amategeko ndetse, urujijo ku banyamuryango, imicungire mibi n’inyerezwa ry’umutungo.

Umuryango wa Rayon Sports unavugwaho kuba utarigeze wubahiriza inshingano imiryango itari iya Leta ihabwa n’itegeko arizo: gutanga raporo z’umwaka, kumenyesha RGB ihinduka rijyanye n’amategeko, no guhuza n’amategeko.

Avuga ko mu mwaka wa 2019 ubwo Sadate yatorerwaga kuyobora Rayon Sports, yari ifite umwenda w’amafaranga y’u Rwanda angana na mirliyoni 600, naho kuri kontie hariho amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 10.

Imyanzuro yafashwe na RGB igomba guhita yubahirizwa

1. RGB yihanangirije Umuryango Rayon Sport Association kuko wateshutse ku nshingano.

2. Komite Nyobozi y’Umuryango iriho irahagaritswe kuko itabashije gusoza inshingano yahawe mu gukemura ibibazo by’umuryango.

3. Mu rwego rwo kubungabunga ibikorwa by’umuryango, ibikorwa bya Rayon Sport biraragizwa mu buryo bw’agateganyo Komite y’inzibacyuho.

4. Ihererekanya bubasha hagati ya Komite yari isanzwe iriho na Komite y’Inzibacyuho rizakorwa bitarenze tariki ya 24/09/2020. Abazayobora iyi nzibacyuho bazamenyekana mbere y’iherekanya bubasha.

5. Mu gihe Rayon Sport izaba itabashije gekemura ibibazo dushingiyeho tubihanangiriza mu gihe cy’ukwezi (iminsi 30), hazakurikizwa ibiteganywa n’ingingo ya 32 y’itegeko rigenga imiryango nyarwanda itari iya Leta biteganya ihagarikwa ry’agateganyo ry’umuryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa