skol
fortebet

Mourinho yibasiye abayobozi be kubera umukinnyi bashaka kugurisha

Yanditswe: Sunday 26, Jan 2020

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho ntari gusiba mu binyamakuru kubera umwuka mubi uri kuvugwa mu ikipe atoza wo gushwana n’abakinnyi ndetse ubu byageze no ku buyobozi bwe.

Sponsored Ad

Mourinho waraye ananiwe gutsinda Southampton mu mukino wa FA Cup banganyijemo igitego 1-1 yavuze ko anenga ikipe ya Inter Milan n’ ubuyobozi bwe bwananiwe gukemura ikibazo cya Christian Eriksen hakiri kare bikarinda bigera mu minsi ya nyuma y’isoko.

Mourinho yanenze Inter Milan kubera igihe yifuje kugurira uyu mukinnyi wari ingirakamaro muri Tottenham ndetse n’abayobozi.

Yagize ati “Tottenham niyo ya nyuma ikwiriye kunengwa bwa nyuma kuri iki kibazo.Kuva nagera muri Tottenham,Eriksen yagaragaje ubunyamwuga buhambaye yaba kuri njye no ku ikipe.Ariko kugera taliki ya 25 Mutarama hakiri ikibazo nk’iki ntabwo ari byiza.”

Eriksen yamaze kumvikana na Inter Milan ndetse biravugwa ko kuri uyu wa mbere arasinya amasezerano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa