skol
fortebet

Mugheni Fabrice n’abandi bakinnyi bakomeye batakinnye umukino wa Sunrise FC bagarutse muri Rayon Sports izahura na Etincelles FC

Yanditswe: Monday 28, Oct 2019

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2019, saa 18:00 nibwo Rayon Sports igomba kwakira ikipe ya Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiona y’u Rwanda aho abakinnyi barimo Kakule Mugheni Fabrice,Kimenyi Yves na Amran Nshimiyimana bazakina uyu mukino.

Sponsored Ad

Umunyezamu Kimenyi Yves utarakinnye umukino uheruka kubera ikibazo cy’imvune y’umugongo yakize ubu yiteguye guhangana na Etincelles FC mu gihe Fabrice Mugheni azakoreshwa ku nshuro ya mbere kuva shampiyona yatangira.

Aba bakinnyi 3 batagaragaye kuri stade Gologota Rayon Sports iherutse gutsindirwaho ibitego 2-1,bagarutse muri uyu mukino izahanganamo na Etincelles FC ya Seninga Innocent ihagaze neza cyane muri iyi minsi.

Rayon Sports izakina uyu mukino idafite rutahizamu Micheal Sarpong wahawe ikarita itukura kubera gutuka umusifuzi Rulisa mu mukino wa Sunrise FC.

Bitewe n’uko ikirere cya Kigali n’inkengero zayo kiri gutanga imvura kenshi, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe umwanzuro wo kugabanya ibiciro byo mu gice cya stade gitwikiriye mu rwego rwo korohereza abakunzi bayo kuri uyu mukino wa Etincelles FC.

Abakinnyi 18 bazahangana na Etincelles FC:

Abanyezamu: Kimenyi Yves na Nsengiyumva Emmanuel Ganza

Ba myugariro: Irambona Eric, Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Rutanga Eric, Iradukunda Eric Radu na Runanira Hamza

Abakina hagati: Commodore Olokwei, Amran Nshimiyimana, Nizeyimana Mirafa, Oumar Sidibe, Sekamana Maxime, Ciza Hussein na Fabrice Mugheni

Ba rutahizamu: Iranzi Jean Claude, Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick.

Ibiciro byo kwinjira ku mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona:

VVIP: 20 000 Frw
VIP: 10 000 Frw
Ahatwikiriye: 3000 Frw
Ahadatwikiriye: 2000 Frw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa