skol
fortebet

Mugiraneza Jean Baptitse Migi yasezeye mu ikipe y’igihugu Amavubi

Yanditswe: Thursday 13, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste Migi yatangaje ko bitarenze mu kwa cumi azaba yanditse ibaruwa isezera mu ikipe y"igihugu Amavubi, nubwo we ku giti cye yamaze gusezera.

Sponsored Ad

Uyu Mugiraneza Jean Baptiste yatangarije Flash FM muri iki gitondo ko yahagaritse gukinira ikipe y’igihugu nyuma y’imyaka 14.

Mugiraneza Jean Baptiste watangiye guhamagarwa mu Mavubi mu mwaka wa 2005 ubwo yahamagarwa muri CECAFA yari yabereye mu Rwanda,yavuze ko igihe kigeze ngo asezere mu ikipe y’igihugu yibande ku makipe asanzwe.

Icyo gihe we na bagenzi be bageze ku mukino wa nyuma ariko batsinzwe na Ethiopia igitego 1-0.

Migi yabaye umukinnyi w’ingenzi mu Mavubi ndetse we na Haruna Niyonzima nibo bari bamaze igihe kirekire bayirimo.

Migi yabwiye Radio Flash ko nyuma yo kuganira umu agent akaba n"umufasha we Gisa Fausta,bafashe umwanzuro wo gusezera mu ikipe y’igihugu yakiniye imikino isaga 70.

Yagize ati “Bitarenze mu kwezi kwa cumi uyu mwaka ndasezera, nta yindi match nteganya gukinira Amavubi, ku bwanjye umwanzuro namaze kuwufata, ibyo nari mfite narabitanze, aho kugira ngo uzavemo nabi izina ryawe uryishe wasezera bagikugunze, hari ibintubitari byiza mba mbonamo, si ikintu nahubukiye.”

Umukino wa nyuma wa Migi yakinnye mu ikipe y’igihugu n’uwo mu mwaka wa 2018 ubwo bakinaga n’ikipe ya Guinea Conakry.

Migi yazamukiye muri La Jeunesse,yavuyemo yerekeza muri APR FC,Azam FC,Gor Mahia agaruka muri APR FC hanyuma yerekeza muri KMC yo muri Tanzania arimo kugeza ubu.

Migi ukina hagati mu kibuga, yavuze ko bitarenze kuwa mbere w’icyumweru gitaha, azaba yamaze gusinyira ikipe nshya mu zimwifuza, yaba KMC yifuza kumugumana, cyangwa ikipe ya Namungo FC itozwa na Hitimana Thierry, cyane ko izakinira imikino ya Caf Condederation Cup.

Migi yavutse mu mwaka wa 1988 avukira mu murenge wa Nyamirmbo akagari ka Mumena mu karere ka Nyarugenge,umujyi wa Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa