skol
fortebet

Mugisha Moise yakoze impanuka bituma umwenda w’umuhondo ujya ku bitugu by’umunyamahanga

Yanditswe: Thursday 31, Oct 2019

Sponsored Ad

Agace ka 7 ka Tour du Faso kabaye kabi cyane kuri Mugisha Moise na Team Rwanda batakaje umwenda w’umuhondo nyuma y’aho uyu musore wari uwufite yaguye bakamusiga kakahava.

Sponsored Ad

Uyu munyarwanda wari umaze iminsi 3 aberewe n’uyu mwenda w’umuhondo,yagize ibyago aragwa irushanwa riramukomerera cyane birangira asizwe n’abanya Angola iminota 3 yose.

Uyu Mugisha Moise wari imbere ku rutonde rusange, yaje ku mwanya wa 32 asizwe n’Umusuwisi Doring Jonas w’ikipe ya Meubles Descartes, watwaye etape iminota 3 n’amasegonda 44.Umukinnyi w’umunyarwanda waje hafi muri aka gace ni Mugisha Moise waje ku mwanya wa 08 asizwe nawe iminota 3 n’amasegonda 44.

Inzozi za Team Rwanda zo kwegukana Tour du Faso zakomwe mu nkokora n’uku kugwa kwa Mugisha Moise waburaga uduce 3 ngo ashinjagire gitore aza mu Rwanda yambaye umwenda w’umuhondo.

Kugeza ubu Mugisha Moise ari inyuma yumunya Angola ukinira BAI Sicasal Petro de Luanda witwa Dario Antonio uyoboye isiganwa igihe kingana n’iminota 3 n’amasegonda 09.Ari ku mwanya wa 05 ku rutonde rusange.

Nubwo Mugisha yatakaje umwenda w’umuhondo haracyari utundi duce 3 twakongera kuyimusubiza aramutse yongeye kwataka nkuko yabigenje mu gace ka 3 n’amahirwe akamusekera.



Uko irushanwa ry’uyu munsi ryagenze ku ntonde

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa