skol
fortebet

Mugunga Dieudonne Buruchaga yasezeye ku kazi ko gutoza Kiyovu Sports

Yanditswe: Tuesday 17, Dec 2019

Sponsored Ad

Uwari umutoza wa Kiyovu Sports,Mugunga Dieudonne wari uzwi ku izina Buruchaga yeguye ku mirimo ye nyuma y’umusaruro utari mwiza iyi kipe yari ifite aho yari imaze imikino 4 yikurikiranya idatsinda.

Sponsored Ad

Umurundi Mugunga Dieudonne yakiniye Kiyovu Sports hagati ya 1986 na 1988 mu ikipe yarimo Muvara Valens na Karera Hassan, yavuze ko yahisemo kwegura ku mirimo ye kubera umusaruro mubi watewe n’uko ikipe ifite abakinnyi badafite ubunararibonye buhagije ugereranyije n’ibigugu byo mu Rwanda,birimo APR FC na Rayon Sports.

Mu kiganiro yahaye Radio 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,yavuze ko yari afite ikipe y’abakiri bato izi umupira no guhuza umukino ariko ikibazo cyamugoye ari uko nta mukinnyi ku giti cye washoboraga gukora ikinyuranyo.

Buruchaga yavuze ko yatangiye neza abakinnyi bumva ibyo yababwiraga ndetse bagendera ku buryo bw’imikinishirize ye ariko aho byari bigeze byari bigoye kubona umusaruro kubera ko aba bakinnyi bari biganjemo abakiri bato batari bafite ubunararibonye.

Buruchaga yageze muri Kiyovu Sports mu mpera za Nyakanga uyu mwaka, ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri tariki ya 5 Kanama, aho yari yasabwe kwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda.

Icyakora Buruchaga ntiyavuye mu ikipe ya Kiyovu Sports burundu kuko yahawe yahawe inshingano zo kugura abakinnyi.Ikipe iratozwa na Ruremesha wari umwungirije.

Buruchaga yeguye nyuma yo gutsindwa na Police FC ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona wabaye ku Cyumweru, tariki ya 15 Ukuboza 2019 ku Mumena.

Kiyovu Sports iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 14, yatsinzwe imikino ine yose iheruka guhuramo na Rayon Sports, Marines FC, AS Muhanga na Police FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa