skol
fortebet

Muhadjiri yateye umugongo AS VITA Club nyuma yo kumva akayabo ko mu Barabu

Yanditswe: Friday 05, Jul 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Hakizimana Muhadjiri byavugwaga ko yamaze kumvikana na AS Vita Club yo mu gihugu cya RDC,yahinduye ibitekerezo aho bivugwa ko agiye gufata indege imwerekeza UAE mu ikipe yitwa Emirates club, yemeye kumutangaho agera ku bihumbi 300 by’amadolari, mu gihe Vita Club yatanganga ibihumbi 100 by’amadolari.

Sponsored Ad

Muhadjiri watwaye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu mwaka ushize,agiye kwerekeza muri iyi kipe ya Emirates Club ikinira mu mujyi witwa Ras al-Khaimah nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru,Muhadjiri yavuze ko ari kuvugana n’amakipe menshi arimo na AS Vita Club gusa ntiyigeze avuga izina rya Emirates Club.

Hakizimana Muhadjiri w’imyaka 25, amaze imyaka itatu muri APR FC nyuma yo kuyigeramo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali yari yamuguze muri Mukura Victory Sports.

Muhadjiri ukunze kugarukwaho na benshi kubera ubuhanga bwe, amaze imyaka ine yikurikiranya aza mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi.

Muhadjiri yakiniye Etincelles, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na AS Kigali atakiniye igahita imutanga muri APR FC akinira kugeza ubu.

Iyi kipe ya Emirates Club Muhadjiri avugwamo,yashinzwe mu mwaka wa 1969 ndetse kuri ubu imaze gutwara ibikombe bya shampiyona ya UAE bitanu n’icy’igihugu kimwe.Yambara umweru n’icyatsi.

Ibitekerezo

  • Uyu muhungu ahise aba Millionaire kubera "akaguru ke".Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa