skol
fortebet

Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports yahagaritswe n’itsinda yabarizwagamo azira kwamagana Sadate

Yanditswe: Monday 15, Jun 2020

Sponsored Ad

Muhawenimana Claude usanzwe akuriye abafana ba Rayon Sports yamaze guharikwa muri Friends Fan club abarizwamo kubera ngo imyitwarire mibi no gukomeza gukora ibikorwa bihungabanya ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports.

Sponsored Ad

Uyu ni umwe mu myanzuro wavuye mu nama yakozwe na Komite nyobozi ya Friends Fan club hakurikijwe amabwiriza yo Leta yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Ni inama yabaye kuri uyu wa mbere tariki 15 Kamena 2020.

Ubutumwa bwo guhagarika Muhawenimana Claude,Friends Fan club yashyize hanze bugira buti " Naho ku myifatire y’abanyamuryango ba Friends fan club, cyane cyane muri ibi bihe bitoroshye ikipe irimo gusohokamo, komite yasanze hari umunyamuryango wa Friends fan club witwa Muhawenimana Claude utaritwaye neza ndetse no muri iki gihe akaba akomeje kuvugwaho hirya no hino ibikorwa byo guhungabanya ubuyobozi bw’ikipe, ibyo bikaba bitagaragaza neza Friends fan club abarizwamo nk’uko n’abanyamuryango bayo bagenzi be bahora babyibaza ku rubuga duhuriraho, ndetse akaba yaranabajijwe impamvu y’iyo myitwarire idahitse, asabwa gusobanura niba ibyo avugwaho abona aribyo byiza ku ikioe ngo natwe abidusangize tubiganireho (constructive debate) hanyuma nibiba ngombwa ko agaragarizwa ko ibyo arimo ari ubuyobe anisubireho , yeyemeze kugendera mu murongo wa Friends fan club ari nawo w’ikipe muri rusange, ariko akanga kugira icyo avuga ndetse akabisuzugura byose, nk’uko rero Komite ya Friends Fan lub yabisabwe n’abanyamuryango benshi, hemejwe ko bwana Muhawenimana Claude ahagaritswe by’agateganyo muri Friends Fan club kugeza igihe bizashobokera ko inama rusange yayo yaterana hakigwa icyemezi cyanyuma cyafatwa kuri uwo munyamuryango."

Kuwa 27 Gicurasi 2020,Muhawenimana Claude uyobora abafana ba Rayon Sports ku rwego rw’igihugu,yumvikanye kuri Radio 10 avuga ko Munyakazi Sadate akwiye gushimirwa ibyiza yakoze, ubundi akegura.

Uretse Muhawenimana,ukuriye Fan Base ya Rayon Sports,Runigababisha Martin Mike nawe yemeje ko yifuza ko Munyakazi Sadate yegura ndetse ngo ari no mu bantu bari gusaba abafana kumweguza.

Ibitekerezo

  • Bamushyikirize ubutabera umuntu ukora inyandiko mpimbano, agasinyisha abatabifitiye uburenganzira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa