skol
fortebet

Munyakazi Sadate na KNC bateranye amagambo karahava mbere yo gukina umukino wa Gicuti kuri "Rayon Day"

Yanditswe: Tuesday 12, Nov 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate yise Gasogi United umwana wavukanye amagambo ntabashe kubaha abamuruta mu gihe KNC yise Rayon Sports imbogo ipfuye igomba kuva mu bantu ngo itabatera icyugazi.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ugushyingo 2019 kuri Hotel La Palisse i Nyandungu habereye ikiganiro n’abanyamakuru cyahuje abayobozi ba Rayon Sports na Gasogi United mu rwego rwo gutegura umunsi w’ibirori bya Rayon Sports bizamurikwamo umwambaro mushya wa Gikundiro kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2019, saa 18:00 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Icyaranze iki kiganiro n’uguterana ubuse kw’aba baperezida bombi aho buri wese yanengaga ikipe ya mugenzi we cyane ko mu mukino wa shampiyona wabahuje ku munsi wa mbere rwabuze gica banganya 0-0.

Perezida Sadate yagize ati “Turifuza kwitwara neza tugaha ikaze uyu mwana (Gasogi United) twabonye wavukanye amagambo menshi. Iyi kipe y’umudugudu cyangwa akagari ishaka guhangana n’ikipe y’isi izahabwa isomo."

KNC akimara kumva ibyo Sadate yavuze yagize ati Gasogi ni ikipe ubundi imeze nka Mesiya. Yesu yaravutse ntibamumenya. Gasogi ni ikipe iriho kandi yahozeho mu bitekerezo bya benshi igihe ni iki ngo Uwiteka ayibereke. Twiteguye kuzatsinda Rayon Sports tugakuraho agasuzuguro, kuko hari amagambo atari meza numvanye abo muri yo kuva ku muyobozi kugeza ku bakinnyi bayo”.

Mu kiganiro yahaye urubuga rw’ikipe ye,KNC yagize ati "Rayon Sports ni imbogo ipfuye,igisigaye ni ukuzayikiza abantu ngo itabatera icyugazi (itabanukira)."

Ku rutonde rw’ibikorwa biteganyijwe muri ibi birori byo kuwa Gatanu, harimo kumurika ikipe y’ingimbi ya Rayon Sports izakina umukino wa gicuti, kumurika imyenda mishya ya Rayon Sports no kumurika igishushanyo mbonera cya stade ya Rayon Sports, Gikundiro Stadium.Gasogi United nayo izamurika imyenda yakorewe n’uruganda rwa Macron.





Ubushize barahuye rubura gica none bishakiye umukino wa kamarampaka

Amafoto: Rayon Sports.rw +Gasogiunited.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa