skol
fortebet

Munyakazi Sadate yavuze impamvu yamuteye gutira Sugira muri mukeba

Yanditswe: Thursday 02, Jan 2020

Sponsored Ad

Perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate,amaze iminsi yibasirwa na bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bamushinja kubatera gusuzugurwa n’umukeba APR FC bitewe n’uko yayitiye rutahizamu Sugira Ernest.

Sponsored Ad

Benshi mu bafana ba Rayon Sports ntibiyumvishije ukuntu ikipe yabo yatiye umukinnyi muri mukeba APR FC wari umaze amezi 2 adakina kubera ibihano bikarishye yafatiwe.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,Munyakazi yavuze ko gutira Sugira kwari ukurengera inyungu z’ikipe yari gutangira shampiyona idafite rutahizamu ufatanya na Bizimana Yannick cyane ko Sarpong ajya mu Bushinwa kuri uyu wa Kane.

Sadate yagize ati “Transfert yavuzweho byinshi ndetse bamwe bumva ko nateshutse, twagombaga gutangira championnat ariko tutarabona uburenganzira bwo kongeramo abakinnyi bava hanze, twagombaga gushaka uzafasha Yannick. Twatekereje benshi ariko dusanga uyu akwiriye kandi azabikora mumuhe amahirwe.”

Nkuko Sadate yabivuze,benshi bavuze ko gutira Sugira muri APR FC bizoroshya ubukeba aya makipe asanganywe ndetse bamwe ntibabuze kuvuga ko Rayon Sports yemeye guca bugufi imbere y’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Amagambo yabaye menshi kuko uyu Sugira nawe yaciye amarenga ko atifuzaga kujya muri Rayon Sports kuko mbere y’uko ayerekezamo we ubwe yari yitangarije ko yerekeje muri Police FC.

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Dagnogo ariko yemerewe gukina guhera taliki ya 15 Mutarama 2020 kuko ari umunyamahanga ariyo mpamvu yahisemo gushaka Sugira wakinaga mu Rwanda kugira ngo abafashe gutangira igice cya kabiri cya shampiyona bazahuramo na Gasogi United ku cyumweru.

APR FC yahishuye ko impamvu yemeye gutiza umukinnyi wayo Rayon Sports aruko ariyo yatanze ubusabe bwo kumutira mbere ya Gasogi United na Police FC zamwifuzaga.



Sadate yagaragaje ko gutira Sugira ari uguharanira inyungu za Rayon Sports

Ibitekerezo

  • Nyamara umunsi yavutuye abo bakeba nibwo muzabona icyo Sadate yakoze.
    Kandi Sugira azabavutura byo si ibanga, ahubwo mukeba abe ariwe wicuza icyatumye amutanga.
    Mube muretse ahubwo muzirebere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa