skol
fortebet

Munyakazi Sadate yijeje abafana ko agiye kubohoza imodoka y’ikipe yafatiriwe kubera umwenda

Yanditswe: Wednesday 08, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yavuze ko we na komite ayoboye bihaye ibyumweru bibiri ngo imodoka y’ikipe ibe yagarutse mu maboko yabo ndetse izongere gutwara abakinnyi muri Kanama ubwo imikino izaba igarutse.

Sponsored Ad

Mu Kiganiro Munyakazi yahaye ikinyamakuru Rwandamagazine.com,yemeje ko iyi modoka y’ikipe iri hafi kugaruzwa cyane ko ngo bamaze iminsi bavugana na Kompanyi yayifatiriye Akagera Business Group.

Ati " Bari baduhaye ibyumweru bibiri , igatezwa cyamunara ariko twavuganye ko tugomba kubishyura,nabo batwemerera ko nitugaragaza ubushake bwo kwishyura bazakuraho amande ya Miliyoni 11."

Munyakazi yavuze ko bari kuvugana n’Akagera Business Group uburyo bakwishyura amafaranga yasigaye bityo iyi kompanyi nayo ikaba yakuraho ’amande’ ya Miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda y’ubukererwe bwo kwishyura.

Sadate yakomeje avuga ko aba Rayons bazagira uruhare mu kugaruka kw’iyi bus y’ikipe yabo.

Ati " Ntabwo tuzabyifasha nka komite gusa kuko hari n’uruhare runini abafana ba Rayon Sports bazabigiramo. "

Kompanyi ya Akagera Business Group niyo yagurishije Rayon Sports iyi modoka nini itwara abakinnyi,ariko yongeye kuyisubiza kuwa 20 Gicurasi 2020, nyuma y’uko iyi kipe inaniwe kwishyura miliyoni 36 Frw zari zisigaye mu gihe cyagenwe.

Iyi modoka ifite agaciro ka miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda yakozwe n’Uruganda rwa Beiqi Foton Motor Co Ltd, yamuritswe ku itariki ya 28 Ugushyingo 2018, ishyikirizwa Rayon Sports ku mugaragaro tariki ya 1 Werurwe 2019.

Ku ikubitiro, Rayon Sports yishyuye miliyoni 50 Frw.

Ubwo yafatirwaga Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Nshimyabarezi Ibrahim Kelly, yavuze ko imodoka yafatiriwe “Kubera ko amasezerano atubahirijwe.”

Kuwa 5 Ugushyingo 2018 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yaguze imodoka yo mu bwoko bwa Foton AUV yakozwe n’uruganda rwo mu Bushinwa rwitwa Beiqi Foton Motor Co Ltd yacuruzwaga na Akagera Motors.

Iyi ni imodoka ya kabiri Rayon Sports yari itunze mu myaka irenga 50 imaze ibayeho kuko yaherukaga iyo yahawe na Perezida Paul Kagame mu 2003, iza gusaza.

Icyo gihe uwari umuyobozi wa Rayon Sports, Paul Muvunyi, yabwiye itangazamakuru ko iyi modoka izishyurwa mu mezi 12, izishyurwa n’iyi kipe n’abafatanyabikorwa bayo.

Ati “Iyi modoka tuyiguze miliyoni 100 zizishyurwa mu byiciro kugera mu Ukuboza 2019. Harimo miliyoni 16 Frw zavuye muri Rayon Sports, miliyoni 34 Frw zigomba kuva muri Radiant Insurance umwe mu bafatanyabikorwa dusanzwe dukorana naho izindi miliyoni 50 Frw zo zizava mu bandi bafatanyabikorwa bacu nka Skol, Airtel, Bonanza Co Ltd n’abandi bo bazajya baduha miliyoni buri kwezi bagahabwa umwanya wo kwamamaza kuri iyi modoka.”

Iyi modoka yari isanzwe ikora gusa abayobozi ba Rayon Sports bizeye ko izabafasha mu ngendo z’ikipe kuko nta kibazo na kimwe ifite.

Kuwa 19 Nyakanga 2019 nibwo Munyakazi Sadate wari uherutse gutorerwa kuyobora Rayon Sports yavuze ko ikipe ifite umwenda wa miliyoni 600 Frw zirimo miliyoni 64 Frw yasigaye kuri iyi modoka y’ikipe.

Uyu muyobozi niwe wa mbere wemeje ko iyi modoka y’ikipe yafatiriwe.

Ati "Bus yacu ubu iri mu Akagera Business Group aho navuga ko yafatiriwe. Ubwo yapfaga bwa mbere hari fagitire ya miliyoni ebyiri Frw baduhaye, tubabwira ko tutayemera kuko twari tukigerageza imodoka mu gihe cy’umwaka. Akagera ntabwo kabyumva ariko tuzaganira nabo. Bafatiriye imodoka yacu mu buryo bunyuranyije n’amategeko."

Nyuma y’igihe iyi modoka itishyuye,Akagera Motors kaje kuyifatira hanyuma Munyakazi Sadate wari umaze iminsi mike atowe arwana inkundura barayirekura.

Rayon Sports yasubijwe Bus yayo yari imaze amezi 2 yarafatiriwe n’Akagera Motors kuwa 09 Kanama 2019 kubera umwenda iyi kipe itishyuriye igihe.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabaye kuwa 8 Kanama 2019 mu Nzove, umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yemeje ko ikipe ya Rayon Sports yari imaze amezi ane itishyura uyu mwenda ikibereyemo Akagera Motors, yiyongera ku asaga Miliyoni ebyiri z’ikiguzi cy’imodoka (breakdown cover) yagiye ikurura iyi bus igihe yabaga yapfiriye nzira.

Uwo munsi,Munyakazi Sadate yatangarije abanyamakuru ko mbere y’uko iyi modoka irekurwa n’Akagera Motors,babanje kumvikana ko nta kindi kibazo kizongera kubamo mu bwishyu.

Ati " Twumvikanye n’Akagera , hari ibyo badusaye kwishyura, turabyishyura , badusubiza imodoka. Badusabye ko twishyura imirimo ya Reparation bayikozeho. Nasezeranya abafana ko itazongera gufatirwa kandi bizajyana n’isezerano tugirana n’abafana ba Rayon Sports. Komite yacu ishyize imbere gukora ibyo ishoboye , kandi ibyo idashoboye ikabwira abakunzi ba Rayon Sports ko itabishoboye. Icyo dushyize imbere ni ukujya tuvugisha ukuri, icyo dushoboye tukagikorera igihe nkuko twabisezeranyije abanyamuryango."

Ku ikubitiro, iyi Bus yahawe bwa mbere Rayon Sports ibanje kwishyura Miliyoni 50 Frw zirimo 34 Frw zavuye mu mufatanyabikorwa wayo, Radiant Insurance.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa