skol
fortebet

Munyakazi Sadate yokejwe igitutu gikomeye ngo atumize inteko rusange yo kumweguza

Yanditswe: Saturday 08, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Benshi mu banyamurya ngo ba Rayon Sports bandikiye perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate gutumiza inteko rusange mu gihe kitarenze iminsi 5 kugira ngo asobanure ku bibazo biri kuvugwa muri iyi kipe ikunzwe mu Rwanda.

Sponsored Ad

Muri iyi baruwa y’abanyamuryango ba Rayon Sports yanditswe n’umuhesha w’inkiko w’umwuga,Munyakazi Sadate yasabwe gutumiza inama y’inteko rusange yo kwigira hamwe ibibazo biri mu ikipe birimo gutakaza abakinnyi,gucikamo ibice kw’abanyamuryango n’ibindi.

Muri iyi baruwa yageze mu itangazamakuru,aba banyamuryango basabye Sadate kugira vuba na bwangu agatumiza iyi nama y’inteko rusange n’abanyamuryango bose atabikora hagafatwa izindi ngamba.

Iyi baruwa igira iti “Kubera ubwihutirwe bw’ibizigirwa muri iyi nama,tubandikiye tubasaba gutumiza inama y’inteko’rusange idasanzwe mu gihe kitarenze iminsi 5 ibarwa uhereye igihe muboneye iyi baruwa kugira ngo hasumwe ibibazo biri mu muryango wa Rayon Sports kandi bifatirwe umwanzuro.

Ibi nibiramuka bidakozwe hakaba hazakurikizwa icyo amategeko agenga umuryango wa Rayon Sports ateganya.”

Ibintu bikomeje kuba bibi mu matsinda y’abafana ba Rayon Sports arimo n’ayari ashyigikiye Sadate, aho nka diaspora fan club ikomeje kumusaba ibisobanuro mu bibazo biri kugaragara muri Rayon Sports ariko Sadate yanze gusubiza ibibazo byabo.

Amakuru aravuga ko uyu muhesha w’inkiko w’umwuga yarangije kugeza kuri Munyakazi Sadate iyi baruwa imusaba gutumiza inteko rusange nyuma yaho 1/3 cy’abanyamuryango ba Rayon Sports bashoboye gusinya ku ibaruwa isaba ko iyi nteko rusange yatumizwa nk’uko amategeko abiteganya.

Biravugwa ko inama yo gukusanya aya masinya yayobowe na Muvunyi Paul ndetse ngo batoye Runigababisha Mike uyoboye abandi mu gusaba ko Munyakazi Sadate yegura ngo ababere umuvugizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa