skol
fortebet

Munyakazi Sadate yongeye kuregwa na bamwe mu banyamuryango ba Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 16, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu banyamuryango ba Rayon Sports bandikiye FERWAFA barega Munyakazi Sadate na commité ye uburyo bari kuyoboramo ikipe harimo gucamo ibice abanyamuryango, gushwana n’abaterankunga.

Sponsored Ad

Me Rutagengwa Philbert yandikiye FERWAFA mu izina rya bamwe mu banyamuryango ba Rayon sports avuga ko kuva kuwa 14 Nyakanga 2019 kugera uyu munsi Sadate na komite ye bafite imyitwarire itandukanye n’amahame remezo ya siporo,by’umwihariko ruhago.

Yagize ati "Kuva kuwa 14 Nyakanga 2019 kugeza uyu munsi Bwana Munyakazi SADATE na Komite ayoboye baranzwe n’ibikorwa byo gukurura amacakubiri mu ikipe ya Rayon Sports,kuvanga siporo na politiki,gukoresha ikip mu nyungu zabo bwite no guhangana n’abaterankunga n’abafatanyabikorwa ba Rayon Sports mu nyungu zabo bwite.Ibi bikaba bihabanye n’amahame remezo agenga siporo haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga."

Aba banyamuryango basabye FERWAFA kwakira ikirego cyabo bakakigeza ku nzego zibishinzwe kugira ngo zikemura ibibazo biri muri Rayon Sports no kubiha umurongo uboneye.

Aba banyamuryango ba Rayon Sports biyongereye ku kanama ngishwanama ka Rayon Sports mu minsi ishize keguje Munyakazi Sadate na komite ye.

Ibi bibaye nyuma y’aho muri iki gitondo,Perezida Munyakazi Sadate yatumije inama ya komite nyobozi yaguye ya Rayon Sports.

Iyi baruwa igira iti :

Mwaramutseho,

Bwana Ugize Komite Nyobozi ya Rayon Sports,
Bwana Perezida w’Icyubahiro wa Rayon Sports,
Bwana Perezida wa Komite Nkemurampaka ya Rayon Sports,
Bwana V/P wa Komisiyo Ngenzuzi,
Bwana Perezida wa Komisiyo ya Displine,
Bwana Abajyanama,

Nishimiye kubatumira mu nama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango wa Rayon Sports izaterana kuri uyu wa Gatandatu i saa ine Kimihurura.

Tuzareberahamwe uko Equipe yacu izaba ihagaze mu Mwaka w’Imikino wa 20/21 ndetse tubagaragarize Coach mushya wa Equipe,

Tuzaganira kubafatanyabikorwa tuzakorana mu myaka iri imbere,Ibintu n’ibindi

Kubera uburemere bwi ibizigirwa muri iyo nama twabasabaga kutagira uzabura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa