skol
fortebet

Munyaneza Didier n’umufasha we bibarutse imfura yabo nyuma y’amezi 2 barushinze

Yanditswe: Wednesday 12, Feb 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi Munyaneza Didier uzwi nka Mbappé uzwi cyane mu mukino wo gusiganwa ku magare,n’umufasha we, Niyomubyeyi Joselyne, bibarutse imfura yabo kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’amezi abiri barushinze.

Sponsored Ad

Uyu musore umaze gutwara amarushanwa menshi nubwo ataramara imyaka myinshi muri uyu mukino, we n’umufasha we bibarutse imfura yabo y’umuhungu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Gashyantare 2020. Nibwo aba bombi bibarutse umwana w’umuhungu nyuma y’amezi abiri basezeranye. Niyomubyeyi yibarukiye mu Bitaro bya Kora saa Mbili n’iminota itanu.

Munyaneza Didier usanzwe ari umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare na club ya Benediction Excel Energy, yashyingiranywe n’umukunzi we, Niyomubyeyi Joselyne, kuwa 28 Ukuboza 2019, mu bukwe bwabereye mu Karere ka Nyabihu iwabo.

Ibitekerezo

  • Erega ibi byo gukora ubukwe abantu baratangiye kubana bisigaye ari wo muco! Ariko Ku Mana ubwinshi bw’ abakora icyaha ntubiyibuza gukomeza kucyita icyaha. Njye nsigaye narumiwe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa