skol
fortebet

Murenzi Abdallah yagizwe perezida w’inzibacyuho wa Rayon Sports [KOMITE]

Yanditswe: Wednesday 23, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere,RGB,rwatangaje ko Murenzi Abdallah wigeze kuba umuyobozi wa Rayon Sports ndetse akayihesha igikombe cya shampiyona 2013 yagizwe umuyobozi w’inzibacyuho wa Rayon Sports.

Sponsored Ad

Murenzi Abdallah uyobora ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda,yatowe na RGB nk’umuyobozi w’inzibacyuho wa Rayon Sports mu gihe k’iminsi 30,afatanyije na Twagirayezu Thadee n’umunyamategeko Me Nyirihirwe Hilaire.

RGB yavuze ko ihererekanyabusha hagati ya Murenzi na Sadate rizaba ejo ku wa kane 24/09/2020,ahantu n’isaha bizabera bizamenyekana ejo.

Murenzi Abdallah yayoboye akarere ka Nyanza yavukiyemo mu mwaka wa 1968. Uyu mugabo ntazibagirana mu mitima y’abakunda Rayon Sports kuko ubwo yayoboraga aka karere ari bwo Rayon Sports yari imaze imyaka 38 i Kigali itagira aho ibarizwa yasubiye ku ivuko igahita itwara igikombe cya shampiyona yari imaze imyaka 9 idatwara.

Muri Rayon Sports hari hamaze igihe ibibazo bitandukanye bikuriwe n’icy’ubukene bukabije, byatumye komite ya Sadate isabwa kwegura ariko na yo ntiyabikozwa, ari na byo byatumye ihitabazwa inzego za Leta zirimo na RGB.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku munsi w’ejo kitabiriwe na Minisitiri wa Sports Munyangaju Aurore Mimosa n’Umuyobozi Mukuru wa RGB, Usta Kayitesi, hemejwe ko komite yari iyobowe na Munyakazi Sadate ikuweho, ndetse ko nyuma y’iminsi ibiri hajyaho komite nshya, itarimo umuyobozi n’umwe wari mu ya mbere cyanga abigeze kuba abayobozi b’iyo kipe.

Usta Kayitesi yatangaje ko RGB yakoze igenzura ryimbitse muri Rayon Sports ryibanze ku miyoborere, imikorere n’imicungire y’umutungo, ishingiye ku bubasha ihabwa n’Itegeko rigenga Imiryango Nyarwanda itari iya Leta.

Muri iryo genzura basanze Umuryango wa Rayon Sports wararanzwe n’imikorere itubahiriza Itegeko rigenga imiryango nyarwanda itari iya Leta, kudahuza n’amategeko ndetse, urujijo ku banyamuryango, imicungire mibi n’inyerezwa ry’umutungo.

Umuryango wa Rayon Sports unavugwaho kuba utarigeze wubahiriza inshingano imiryango itari iya Leta ihabwa n’itegeko arizo: gutanga raporo z’umwaka, kumenyesha RGB ihinduka rijyanye n’amategeko, no guhuza n’amategeko.

Avuga ko mu mwaka wa 2019 ubwo Sadate yatorerwaga kuyobora Rayon Sports, yari ifite umwenda w’amafaranga y’u Rwanda angana na mirliyoni 600, naho kuri konti hariho amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 10.

Komite ya Sadate yakuweho ifite umwanda wa miliyoni 800 FRW naho kuri Konti hari ibihumbi 200 FRW.

RGB yavuze ko nubwo Rayon Sports yatwaye ibikombe bigera kuri 20 ariko habonetse kimwe gusa kuko nta biro igira.

Imyanzuro yafashwe na RGB igomba guhita yubahirizwa

1. RGB yihanangirije Umuryango Rayon Sport Association kuko wateshutse ku nshingano.

2. Komite Nyobozi y’Umuryango iriho irahagaritswe kuko itabashije gusoza inshingano yahawe mu gukemura ibibazo by’umuryango.

3. Mu rwego rwo kubungabunga ibikorwa by’umuryango, ibikorwa bya Rayon Sport biraragizwa mu buryo bw’agateganyo Komite y’inzibacyuho.

4. Ihererekanya bubasha hagati ya Komite yari isanzwe iriho na Komite y’Inzibacyuho rizakorwa bitarenze tariki ya 24/09/2020. Abazayobora iyi nzibacyuho bazamenyekana mbere y’iherekanya bubasha.

5. Mu gihe Rayon Sport izaba itabashije gekemura ibibazo dushingiyeho tubihanangiriza mu gihe cy’ukwezi (iminsi 30), hazakurikizwa ibiteganywa n’ingingo ya 32 y’itegeko rigenga imiryango nyarwanda itari iya Leta biteganya ihagarikwa ry’agateganyo ry’umuryango.


Itangazo rya RGB rishyiraho komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa