skol
fortebet

Murenzi Abdallah yavuze ku mafaranga Rayon ikeneye mu kwiyubaka,kuzakomeza kuyobora nyuma y’inzibacyuho,Bisi n’ibindi

Yanditswe: Monday 28, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’agateganyo wa Rayon Sports,Murenzi Abdallah,yatangaje ko bifuza miliyoni 80 FRW kugira ngo bagure abakinnyi bakomeye kuko ngo mu bakinnyi 43 bahari, abafite ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru ni 50%.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa Mbere,yavuze ko umutoza Guy Bukasa yifuza abakinnyi bakomeye kugira ngo atware igikombe,ariyo mpamvu hakenewe miliyoni 80 FRW.

Murenzi yagize ati “Mu ihererekanyabubasha,twabwiwe ko hari abakinnyi 43 barimo 33 bo mu ikipe ya mbere n’abandi 10 bakiri bato.Abakinnyi bari ku rwego rwa Rayon Sports ni 50%.Dukeneye miliyoni 80 FRW zo kugura abakinnyi bashya.”

Perezida Murenzi yavuze ko umutoza Guy Bukasa ari ku rwego rwa Rayon Sports kuko bagiranye ibiganiro akabereka icyerekezo kizima yifuza gukoreramo ndetse akanabaha inama zikomeye z’uko bakubaka ikipe itajegajega.

Murenzi yavuze ko bifuza gukora ibishoboka byose kugira ngo bamuhe ibyo yifuza hanyuma bazamusabe umusaruro mu kibuga.

Abajijwe niba azemera gukomeza kuyobora nyuma y’inzibacyuho y’iminsi 30 yahawe,Murenzi Abdallah yavuze ko afite izindi nshingano zo kuyobora FERWACY ndetse abo bakorana bakimufitiye icyizere gusa yemeza ko bifuza kubaka ikipe itagendera ku muntu runaka ahubwo bifuza ikipe ifite umurongo worohereza buri wese uyigezemo.

Ati “Turifuza Rayon Sports ko iba ikigo gikomeye kurenza abakijyamo.Uyijyamo agafasha ko imodoka ikomeza kugenda ariko imodoka isanzwe ari nzima igenda.

Turifuza kubaka inzego ku buryo nta muntu uba kamara mu ikipe kuko iyo ikigo cyubakiye ku muntu iyo agiye kirasenyuka.”

Ku bijyanye na Bisi,Murenzi yavuze ko ari igikoresho bakeneye ndetse bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo iboneke.

Umunyamategeko wa Rayon Sports,Me Hilaire yavuze ko yiteguye gufasha ikipe mu gushyiraho amategeko ajyanye n’igihe ndetse no kurinda ikipe kujya mu manza zidakenewe.

Murenzi yavuze ko ibiganiro na SKOL bikomeje ndetse hari ibyo yemera kongera gusa amasezerano ngo aracyaganirwaho.

Ku bandi bafatanyabikorwa,Murenzi yavuze ko bagiye gusubukura ibiganiro na Airtel ndetse na Radiant kugira ngo bakomeze gukorana.

Murenzi yavuze ko iki cyumweru ibiro bya Rayon Sports biraba byabonetse ndetse bamaze kuvugana n’abafite ibikombe by’ikipe kuba babizanye ku buryo nibafunguro ibi biro bazahita babishyiramo.

Ati "turashaka ko ikipe iba ifite ibiro, bizwi ngo ikipe ibarizwa aha. Turi kuhashaka kandi twakoze budget.Twavuganye n’abayobozi Rayon Sports yatwaye ibikombe bayoboye kandi bemeye kubizana."

Mu rwego rwo kugarura ubumwe mu ikipe,Murenzi yavuze ko abafana bose bahagaritswe ku ngoma ya Sadate bagomba kugaruka ndetse n’ibihano byabo byakuweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa