skol
fortebet

Murenzi wayoboraga Rayon Sports ashobora kuyobora FERWACY

Yanditswe: Thursday 19, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa 18 Ukuboza 2019 akanama gashinzwe gutegura amatora mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, FERWACY kashyize hanze urutonde rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe ku myanya itandukanye.

Sponsored Ad

Uru rutonde rurangajwe imbere na Murenzi Abdallah wahoze ari perezida wa Rayon Sports akaba n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza, kuri ubu uri guhabwa amahirwe yo kuyobora ishyirahamwe ry’umikino w’amagare mu Rwanda cyane ko ari nawe wisanze ariwe mukandida wenyine ku mwanya wa Perezida.

Aya matora ateganyijwe kuzaba tariki ya 22 Ukuboza 2019 mu nama y’inteko idasanzwe izahuza abanyamuryango b’iri shyirahamwe izaba ishaka uwasimbura David Bayingana na komite ye baherutse kwegura.

Mu bakandida bashyizwe hanze harimo Murenzi Abdallah ku mwanya wa Perezida wawiyamamarijeho wenyine, Mukazibera Marie Agnes na Kanamugire Jean Charles bazahatanira ku mwanya wa visi perezida wa mbere, Nkuranga Alphonse wiyamamaje ku mwanya wa Visi perezida wa kabiri. Ku mwanya w’Umunyamabanga harimo Niyonzima Guidas na Sekanyange Jean Leonard, mugihe Ingabire Assia yiyamamaje wenyine ku mwanya w’umubitsi.

Murenzi Abdallah agiye kugaruka mu bikorwa bya siporo nyuma y’uko muri 2013 yari ayoboye ikipe ya Rayon Sports akanayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona.

Murenzi Abdallah yaje kuva ku buyobozi bw’iyi kipe kubera itegeko ry’urwego rw’umuvunyi ryabuzaga abayobozi bo mu nzego za Leta kubangikanya imirimo ya leta n’iyindi cyane cyane mu bikorwa bya siporo, icyo gihe akaba yari umuyobozi w’akarere ka Nyanza.

Bayingana Aimable wayoboraga FERWACY yeguye tariki ya 6 Ukuboza 2019 nyuma y’imyaka igera kuri 11 ayobora iri shyirahamwe. Yeguye nyuma yo gutangira gushinjwa imiyoborere mibi no gukoresha nabi umutungo w’iri shyirahamwe, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi ubu amakuru akaba avuga ko yatangiye gukorwaho iperereza kuri ibi byaha aregwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa