skol
fortebet

Murumuna wa Serge Aurier yarasiwe inyuma y’akabyiniro arapfa

Yanditswe: Monday 13, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umuvandimwe w’umukinnyi wa Tottenham Serge Aurier yishwe arashwe mu mu mujyi wa Toulouse mu Bufaransa, aho bivugwa ko yiciwe hanze y’akabyiniro ahagana saa kumi n’imwe zo mu rukerera.

Sponsored Ad

Ibinyamakuru byo mu Bufaransa bivuga ko Christopher Aurier yapfiriye mu bitaro aho yari yajyannwe nyuma yo kubonwa n’abashinzwe ubutabazi aho yari aryamye yarashwe mu nda.

Amakuru atangwa n’abegereye abakora iperereza avuga ko ukekwa ko yamurashe amasasu 2 yahise ahunga kugeza na nubu ntabwo araboneka.

Uyu munya Côte d’Ivoire, Christopher nawe yari umukinnyi w’umupira w’amaguru nka mukuru we, akaba yari asanzwe akina mu Bufaransa.

Ibinyamakuru Le Point na Europe 1 bivuga ko Christopher Aurier w’imyaka 26 yarashwe mu nda ahita agwa hasi hanyuma agejejwe ku bitaro basanga byarangiye.

Uyu murumuna wa Aurier yari asanzwe acakiranira na Polisi mu dukosa dutandukanye nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye.

Abaturage bahamagaye polisi nyuma yo kubona umuntu uryamye hasi yarashwe mu nda ari kuvirirana mu rukerera inyuma y’akabyiniro.

Ikinyamakuru cya Toulouse, La Dépêche, cyasohoye ifoto kivuga ko ari ahabereye ubwo bwicanyi hanze y’akabyiniro ka Kin, hafi y’umuhanda Boulevard de Thibaud.

Itangazo ryasohowe na Tottenham rivuga riti: "Ikipe ifite umubabaro mwinshi wo gutangaza amakuru yatanzwe n’ibinyamakuru ko ko murumuna wa Serge Aurier yishwee mu gitondo cy’uyu munsi".

"Twifatanyije na Serge n’umuryango we muri bino bihe by’umubabaro kandi tugasaba ko uburenganzira bwite bw’uyu mukinnyi n’umuryango we bwubahirizwa. Twese mu ikipe twihanganishije Serge n’umuryango we".

Christopher yakinaga mu ikipe yo mu kiciro cya 5 mu Bufaransa ya Toulouse Rodeo.Yigeze gukora igeragezwa muri Brentford muri 2011 ariko ntiyasinya kubera ko nta cyongereza yari azi.

Muri 2017 uyu mukinnyi yigeze gufungwa nyuma y’aho indaya y’imyaka 20 ivuze ko abagabo 2 bayibye telefoni n’ikarita yo guhaha mu Ukuboza.

amakuru avuga ko abo bagabo bakanze iyi ndaya bakayitunga igikinisho cy’imbunda bakayibeshya ko barayimena mu maso ibintu biryana mu maso nitabaha amafaranga.



Murumuna wa Aurier yarasiwe inyuma y’aka kabyiniro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa