skol
fortebet

Musanze FC yitegura gucakirana na Rayon Sports yirukanye abatoza bayo babiri

Yanditswe: Wednesday 02, Jan 2019

Sponsored Ad

Musanze FC iri kwitegura gucakirana na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona yamaze kwirukana abatoza bayo 2 barimo umutoza wungirije Mbusa Kombi Billy na Muhabura Radjab watozaga abanyezamu bazira kuba inyuma y’umusaruro muke w’iyi kipe yo mu ntara y’Amajyaruguru.

Sponsored Ad

Musanze FC yaguze abakinnyi bakomeye ndetse ikazana n’umutoza uri mu ba mbere mu Rwanda,Ruremesha Emmanuel,yari imaze iminsi itsindwa ku buryo bukomeye ariyo mpamvu ubuyobozi bwayo bwahisemo kwirukana aba bagabo 2.

Musanze yaherukaga gutsindwa na Sunrise FC ibitego 2-0 mu mukino wa shampiyona uheruka,yicaye ishaka umuti w’ikibazo cyatumaga itsindwa umusubirizo niko guhitamo gutandukana na Billy ndetse na Radjab bari bungirije Ruremesha,bamusigira inshingano zo kwishakira abamwungiriza.

Musanze FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 11 yabonye mu mikino 11 imaze gukina Yatsinze inshuro 3 gusa, inganya imikino 2 itsindwa imikino 6.

Musanze FC iri mu makipe ahembera igihe, yirukanye abatoza bayo bungirije barimo bayifasha kwitegura umukino igomba kwakiramo Rayon Sports tariki 6 Mutarama 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa