skol
fortebet

Mushiki wa Cristiano Ronaldo yandagaje bikomeye umutoza wa Juventus wanenze musaza we

Yanditswe: Friday 19, Jun 2020

Sponsored Ad

Mushiki wa Cristiano Ronaldo witwa Elma Aveiro yibasiye umutoza wa Juventus,Maurizio Sarri amushinja gukinisha nabi ikipe bigatuma musaza we n’abagenzi be batsindwa mu mukino wa nyuma wa Coppa Italia.

Sponsored Ad

Uyu mushiki wa Cristiano Ronaldo yavuze ko umutoza Maurizio Sarri akwiriye kunengwa byimazeyo kubera ukuntu yapanze ikipe ku mukino wa nyuma wa Coppa Italia warangiye Juventus itsinzwe na Napoli kuri penaliti 4-2 nyuma y’aho iminota 90 yarangiye ari 0-0.

N’ubwa mbere Cristiano Ronaldo atsindiwe ku mukino wa nyuma inshuro 2 zikurikiranya ariyo mpamvu mushije we Elma yavuze ko musaza we atakora ibitangaza wenyine.

Ronaldo yatutswe n’abafana kubera urwego rwo hasi yagaragaje muri uyu mukino ndetse no kuba yaranze gutera penaliti bikarangira Juventus itsinzwe.

Mu myaka 18 amaze akina ruhago,Ronaldo ntiyahiriwe n’imikino ya nyuma amaze gukinira Juventus ariyo mpamvu mushiki we yavuze ko umutoza Sarri afite imikinire ikomeye itorohera abakinnyi.

Abinyujije kuri Instagram yagize ati “Niki gikomeye wakora?.Umuvandimwe wanjye ntabwo yakora ibitangaza ku giti cye.Sinumva ukuntu wakina kuriya.Ariko nta kibazo mwami wanjye komera.”

Umutoza Sarri yavuze ko ykomeje guaceceka nyuma y’umukino ndetse yababajwe no gutsindwa uriya mukino ariko abajijwe icyo Cristiano Ronaldo yabuze ngo yitware neza yashubije ko ari imyitozo ihagije [Fitness].

Yagize ati “Ameze kimwe na bagenzi be Paulo Dybala na Douglas Costa.Arabura ubukana bwo gukora ibyiza nkuko asanzwe.Simvuga byinshi ku bakinnyi nyuma y’umukino.Ndababaye cyane kimwe nabo.”

Sarri yavuze ko ikipe ye idahagaze neza kubera igihe bamaze badakina kubera Covid -19 ari nayo mpamvu umunyezamu Buffon ariwe mukinnyi mwiza kubarusha bose.
Ibinyamakuru byo mu Butaliyani byahaye Ronaldo amanota 5/10 muri uyu mukino baheruka guhuramo na Napoli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa