skol
fortebet

Mushiki wa Cristiano Ronaldo yerekanye inzu bavukiyemo avuga ukuntu yigeze kurumwa mu isura n’imbeba z’iwabo [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 25, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Mushiki wa Cristiano Ronaldo witwa Katia Aveiro yavuze ko we n’umuryango we bakuriye mu buzima bubi cyane aho yagaragaje inzu babagamo anemeza ko akiri muto yarumwe n’imbeba.

Sponsored Ad

Katia Aveiro yavuze ko akiri muto yatinyaga cyane imbeba kubera ukuntu imwe yigeze kumuruma akiri uruhinja.

Uyu mugore yavuze ko mama we Dolores yamugezeho iyi mbeba itaramwangiza isura aramutabara.

Katia Aveiro usanzwe ari umuhanzi.atuye mu gihugu cya Brazil gusa muri Werurwe yagarutse ku ivuko I Madeira mu muhuro w’umuryango ubwo umubyeyi wabo Dolores Aveiro yari arwaye indwara y’iminsi yo mu bwonko.

Inzu uyu Katia Aveiro n’abavandimwe be barimo Cristiano na Hugo ndetse na mushiki wabo mukuru Elma babagamo yari iherereye inyuma y’umujyi wa Funchal gusa yaresenywe.

Cristiano Ronaldo uherutse kuzuza miliyari y’amadolari afite imitungo myinshi irimo inzu yo gucumbikira abantu iri mu mujyi wa Madeira ndetse n’izindi nyinshi I Lisbon.

Katia w’imyaka 43 yashyize hanze ifoto y’inzu bakuriyemo arangije agira ati “Navukiye mu nzu ishaje ndetse uburiri bwanjye bwari bukozwe n’amatafari.Narumwe mu maso n’imbere ubwo nari nkiri umwana kandi nta soni mfite zo kubivuga.Imana ishimwe ko mama yahageze ku gihe iyo atahaba mba ndi mubi mu maso kurusha uko meze ubu.

Nakuriye mu gace gakennye kandi nakuze nzi neza kwishimira bike mfite.”

Uyu mugore yavuze ko zimwe mu ndangagaciro yigishijwe na nyina ari ukubana neza n’abandi.

Ati "nkiri muto mama yatwigishije gusangira bike dufite,ko ubushake bwo gufasha abandi budaturuka kuri byinshi umuntu atunze.Twafasha umuntu mu bintu byose dufite.”

Uyu muco Katia avuze niwo umukinnyi Bernardo Silva yavuze ko na Cristiano Ronaldo ahorana kuko ngo mu minsi ishize yasabye abakinnyi bakinana kuba bakwigomwa ku gahimbazamusyi ka Euro batwaye muri 2016 bagafasha amakipe yahungabanyijwe na Coronavirus.




Iyi niyo nzu Cristiano Ronaldo n’umuryango we bakuriyemo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa