skol
fortebet

Mutsinzi Ange yavuze impamvu ikomeye ituma atongera amasezerano y’ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Friday 21, Jun 2019

Sponsored Ad

Myugariro Mutsinzi Ange yabwiye abafana ba Rayon Sports ko yamaze kumvikana na Rayon Sports ariko ategereje kwegukana igikombe cy’Amahoro kugira ngo abone gusinya amasezerano mashya.

Sponsored Ad

Mutsinzi Ange uri mu bakinnyi bakomeye mu Rwanda mu bwugarizi,yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo nyuma yo kunyagira Gicumbi FC ibitego 7-1 ko yamaze kumvikana na Rayon Sports ariko ategereje ko igikombe cy’Amahoro kirangira ngo ashyire umukono ku masezerano mu ikipe ya Rayon Sports.

Yagize ati “Ibyavuzwe siko byagenze.Ibyinshi twarabyumbikanye igisigaye ntegereje ko igikombe cy’Amahoro kirangira nkabona gusinya.Ndashaka gutwara igikombe cy’Amahoro,ndumva icya mbere ari uko nkora akazi kandi ndacyari mu ikipe.Nta yandi makipe ndavugana nayo uretse Rayon Sports.

Mutsinzi ukundwa n’abafana ba Rayon Sports cyane,aherutse guhura n’ubuyobozi bwayo ngo asinye amasezerano mashya ababwira ko atasinya nyirarume atabigizemo uruhare ndetse ko azategereza ko ariwe umuha uburenganzira bwo kugira icyo akora.

Mutsinzi Ange yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bumuha miliyoni 12 ndetse n’umushahara w’ibihumbi 700 FRW burabyemera,igisigaye ni uko ashyira umukono ku masezerano.

Nyuma y’umukino wa Gicumbi FC,bamwe mu bafana ba Rayon Sports bari basigaye mu gice cyo hepfo kidatwikiriye cya Stade ya Kigali, bahamagaye Mutsinzi maze bamuririmbira indirimbo bagira bati ‘’Wigenda turacyagukeneye’’ bakomeza bamubwira ko ntacyo azababurana ariko ntabatere agahinda ngo abasige.

Uyu musore akaba yababwiye ko agihari ndetse azanagumana na Rayon Sports aho yagize ati: ‘’ Ntimugire impungenge, ndacyahari. Ndi umukinnyi wa Rayon Sports, nimuhumure.’’

Byitezwe ko Mutsinzi Ange namara gusinya amasezerano mashya azagirwa kapiteni mushya wa Rayon Sports nyuma ya Manzi Thierry uherutse gusezererwa.


Mutsinzi ngo azongera amasezerano nyuma y’igikombe cy’Amahoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa