skol
fortebet

Mwishywa wa Adebayor wari wamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports ntabwo azaza kuyikinira

Yanditswe: Wednesday 16, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu w’umunya Togo akaba na mwishywa wa Emmanuel Adebayor witwa Alex Nyarko Harley,wari wasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka 1 washoboraga kongerwa yamaze kwemeza ko atazaza gukinira iyi kipe.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi wari watangaje ku mugaragaro ko yemeye gukinira ikipe ya Rayon Sports avuye mu ikipe ya Las Vegas Lights FC (USL club) yo mu cyiciro cya 4 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze kwemeza ko yisubiyeho atazakinira Rayon Sports.

Mu kiganiro cyihariye Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yagiranye na Radio Flash FM kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nzeri 2020, yavuze ko Alex Nyarko atakije muri Rayon Sports nubwo bari baramaze kumusinyisha.

Yagize ati " Alex ni umukinnyi twari twaguriwe n’umwe mu bakunzi ba Rayon Sports bari kudufasha gushaka abafatanyabikorwa...muri abo, bafatanyabikorwa rero bari bifuje ko batuzanira umukinnyi Alex..."

Yunzemo ati " Alex rero twamuhaye kontaro turayisinyana ndetse mwabonye ko yabibatangarije ariko nyuma abantu baramwandikira kuri Twitter, bamubwira ko atazabona amafaranga, ko atazishyurwa, ko azabaho nabi , ko aje mu muriro bituma rero umukinnyi wari uri ku rwego nkurwo yari ariho muri Amerika , abonye ayo makuru ahindura ibitekerezo."

Muri Kamena uyu mwaka, nibwo ikipe ya Rayon Sports ibinyujije kuri Twitter yayo,yatangaje ko yamaze gusinyisha uyu rutahizamu ukomoka muri Togo witwa Alex Nyarko Harley.

Uyu Alex w’imyaka 27, ni mwishywa wa Emmanuel Adebayor wabaye icyamamare mu mupira w’amaguru mu makipe nka Arsenal,Real Madrid,Tottenham na Manchester City.

Mu mashusho yohereje nyuma yo gusinya yagize ati " Muraho nshuti za Rayon Sports ? Nishimiye kubasinyira. Tuzahure mu ’mwaka w’imikino utaha’.Reka dukorere amateka hamwe."

Ikipe ya nyuma Alex Harley yakiniye ni Georgia Revolution FC yo mu cyiciro cya 4 muri USA.Ntabwo arakinira Togo na rimwe.

Munyakazi Sadate yavuze kandi ko nubwo hari bamwe mu banyamuryango ba Rayon Sports barimo n’abahoze mu buyobozi bwayo bashatse kumweguza, ngo ubu bahura bagasangira, bakanaganira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa