skol
fortebet

Myugariro Adil Rami yibasiwe cyane nyuma yo guhishura ko yakoraga imibonano mpuzabitsina inshuro 12 mu ijoro rimwe n’umukunzi we

Yanditswe: Monday 22, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro w’Umufaransa Adil Rami wakiniye amakipe akomeye nka AC Milan na Marseille ndetse n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ngo yabwiye bagenzi be ko ubwo yari mu rukundo n’umunyamideli uzwi cyane Pamela Anderson bateraga akabariro inshuro 12 mu ijoro rimwe.

Sponsored Ad

Rami wari mu ikipe y’Ubufaransa yatwaye igikombe cy’isi 2018 nubwo atakinnye na rimwe,yabwiye abakinnyi bagenzi be ko we n’umukunzi we Pamela Anderson bamaze imyaka 2 bakundana ngo bateraga akabariro inshuro 12 mu ijoro rimwe.

Rami wahoze akinira ikipe ya PFC Sochi yerekejemo avuye muri Fenerbahce akaza kuyivamo bapfuye umushahara ngo yameneye ibanga bagenzi be ko uyu Pamela ari umugore w’igikundiro ndetse ngo wamuryoherezaga mu gihe cyo gutera akabariro bigatuma babikora insure 12 mu ijoro rimwe.

Mu kiganiro rutahizamu Aleksandr Kokorin yagiranye n’umukinnyi w’umunya Ukraine witwa Oleksandr Aliyev kuri You Tube,yavuze ko uyu Rami bakinanaga yakundaga kubabwira ku mubano we na Pamela ndetse no kugeza ku byo gutera akabariro.

Yagize ati “Rami yatubwiraga inkuru z’urukundo rwe na Pamela Anderson.yavuze ko Pamela ariwe mugore mwiza kurusha abandi bose ku isi.Yatubwiye ko we na Pamela bakundaga gutera akabariro inshuro 12 mu ijoro rimwe.”

Iri banga ryatumye abafana ba Marseille yakiniraga ubwo yakundanaga n’uyu mugore bamwibasira cyane.

Umwe yagize ati “Iyo niyo mpamvu yasubiye inyuma cyane ubwo yari muri Marseille .”

Uyu Rami na Pamela Anderson batandukanye muri 2019 bapfuye ko uyu mukinnyi ngo yajyaga yigira gusambana ahandi.

Pamela yashinje Rami kumuca inyuma abinyujije kuri Instagram ati “Yaratubeshye twese.ni gute wabashe gucunga imitima y’abagore 2 n’ubwenge bwabo muri ubu buryo.Ndakeka ko hari abandi bagore.Ni inyamaswa.”

Uyu mukinnyi yigeze gusiba imyitozo ya Marseille kubera ibi birego bya Pamela ubwo yageragezaga kwiregura.

Adil Rami w’imyaka 34 yakundanye n’uyu mugore w’imyaka 52 bituma benshi bacika ururondogoro kubera iyi myaka yose barutanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa