skol
fortebet

Myugariro Marquinhos yandagaje Lionel Messi wavuze ko Brazil yatanze ruswa ngo itware Copa America 2019

Yanditswe: Tuesday 09, Jul 2019

Sponsored Ad

Myugariro wa Brazil,Marquinhos, yasubije rutahizamu Lionel Messi uherutse gutangaza ko impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri America y’Amajyepfo CONMEBOL yariye ruswa igafasha Brazil gutwara Copa America 2019.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi ufite ubunararibonye mu bwugarizi yavuze ko Messi yari akwiriye kwakira gutsindwa kuko nawe asanzwe atsinda amakipe mu buryo budasobanutse.

Yagize ati “Hari ibyabaye biramufasha we n’ikipe ye ya FC Barcelona na Argentina kandi sinigeze numva atuka aabsifuzi.Yaratsinzwe akwiriye kubyemera agatuza.Birababaje kumva umukinnyi mwiza nkawe avuga amagambo nk’ariya.n’Umusitari ukundwa na buri wese ariko abasifuzi benshi bagiye bamufasha cyane muri Barcelona no mu ikipe y’igihugu.”

Messi yavuze ko CONMEBOL yari yarateguye neza ko Brazil igomba kwegukana igikombe cya Copa America 2019 yakiriye kuko ngo abasifuzi bibye cyane Argentina mu mukino bakinnye muri ½ ikabatsinda 2-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa