skol
fortebet

Myugariro ukomeye wa Rayon Sports ’Rugwiro Herve’ yarekuwe

Yanditswe: Friday 03, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Myugariro wa Rayon Sports wari ufungiwe Rubavu, Rugwiro Herve akurikiranyweho icyaha cyo kwambuka umupaka nta burenganzira abiherewe n’ibiro by’abinjira n’abasohoka, yarekuwe.

Sponsored Ad

Inkuru y’uko uyu musore yafunzwe yamenyekanye ku mugoroba wo ku itariki 17 Ukuboza 2019, ubugenzacyaha bw’abinjira n’abasohoka bukaba bwaratangaje ko akurikiranyweho kwambuka umupaka ajya muri DR Congo nta burenganzira abiherewe n’ibiro by’abinjira n’abasohoka(migration).

Tariki ya 31 Ukuboza 2019 ni bwo yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Rubavu aburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, akaba yari yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hagishakishwa ibindi bimenyetso.

Umushinjacyaha yaregaga Rugwiro Herve kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gukoresha impapuro mpimbano.

Me Zitoni Pierre Claver wunganira Rugwiro Herve usanzwe ari n’umunyamategeko wa Rayon Sports yari yavuze ko nta cyaha yakoze, kuba yarafatanywe ikarita y’itora ya DR Congo yayibonye mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse ko ayimaranye igihe kinini.

Yari yasabye urukiko ko rwamurekura byaba ngombwa bagatanga n’ingwate kuko hari umuryango mugari umukeneye.

Uyu munsi ni bwo hasomwe umwanzuro kuri uru rubanza, urukiko rukaba rwategetse ko Herve Rugwiro arekurwa akazajya yitaba urukiko igihe cyose rumukenereye.

Uyu musore yafatiwe ku mupaka muto ‘Petite Barriere’ i Rubavu tariki ya 17 Ukuboza avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yambuka agana mu Rwanda.

Ibitekerezo

  • ngo myugariro ukomeye..................................

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa