skol
fortebet

Myugariro wa Manchester United yarakajwe n’amagambo umusifuzi yababwiye nyuma yo kubima Penaliti

Yanditswe: Monday 01, Mar 2021

Sponsored Ad

Myugariro wa Manchester United, Luke Shaw yatangaje ko umusifuzi Stuart Attwell wasifuye umukino waraye ubahuje na Chelsea,ko yabwiye Harry Maguire ko yanze kuyibaha kubera gutinya amagambo y’abantu.

Sponsored Ad

Uyu musifuzi ngo yabwiye Maguire ko abantu bashobora kuvuga cyane aramutse atanze iriya penaliti ariyo mpamvu yahisemo kutayitanga.

Abakinnyi ba United barakajwe cyane no kwimwa iyi penaliti,ubwo Hudson Odoi yakoze ku mupira n’amaboko yari yazamuye.

Umusifuzi Attwell yafashe umwanzuro wo kudatanga iyi penaliti nubwo yasuzumye kuri VAR akabona ko uyu mukinnyi yakoze kuri uyu mupira ariko yirengagiza itegeko.

Shaw yabwiye Sky Sports ko umusifuzi Attwell yababaje Harry Maguire ubwo yamubwiraga ko aramutse ayitanze atakira amagambo y’abantu nyuma y’umukino.

Yagize ati “Nabonye ko habaye gukora ku mupira gusa sinamenye niba ari Mason [Greenwood] cyangwa Callum.

Ntabwo nzi impamvu barebye ko ari penaliti.Numvise umusifuzi abwira Maguire ati “Nemeje ko ari penaliti byatuma abantu bacika ururondogoro nyuma y’aho.

Ntabwo nzi uko byagenze hariya.Harry yavugaga ko igomba kuba penaliti n’abandi bavugaga ko ari penaliti iratangwa na VAR.Twarenganyijwe,iyi VAR ikomeje kuducanga,niba itari penaliti kuko bahagaritse uburyo bw’umukino.”

United yavuze ko Shaw ashobora kuba yumvise nabi ibyo Maguire yaganiriye n’umusifuzi Attwell ubwo iyo penaliti yari imaze gukorwa.

Iyi penaliti yabonetse ku munota wa 15 w’uyu mukino warangiye Chelsea FC inganyije na United 0-0.

Uwahoze ari umusifuzi muri Premier League, Mark Clattenburg,yatangaje ko yatunguwe no kuba United itarahawe iriya penaliti kandi ngo yaragaragaraga cyane kuko umupira wakubise ku kuboko kwa Hudson Odoi kandi yari yazamuye ukuboko.

Umutoza Solkjaer nawe yavuze ko yababajwe no kuba atahawe iriya penaliti yashoboraga gutuma ikipe ye ihindura umukino.




United yarakajwe no kwimwa penaliti na Attwell

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa