skol
fortebet

N’golo Kante yaciye ibintu kubera umukinnyi yatangaje ko yahita agura aramutse abaye umutoza wa Chelsea

Yanditswe: Monday 18, Nov 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi N’golo Kante ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Chelsea yongeye kuvugwa cyane mu binyamakuru kubera igisubizo yatanze ubwo yabazwaga umukinnyi yagura bwa mbere aramutse abaye umutoza wa Chelsea.

Sponsored Ad

N’golo Kante ukundwa na benshi kubera ukuntu yicisha bugufi ndetse ntiyitware nkuko bimwe mu byamamare byitwara,yabwiye urubuga rwa Chelsea FC ko uwamugira umutoza w’iyi kipe umukinnyi wa mbere yasinyisha ari John Terry.

Ubwo yaganiraga na Chelsea app,Kante yabajijwe umukinnyi yahita agura aramutse asimbuye Lampard ku kazi ko gutoza Chelsea,asubiza nk’umunyabwenge bwinshi cyane.

N’golo Kante yagize ati “Nahita ngura John Terry kubera ko nza muri Chelsea yari ikirango cyayo ndetse asobanukiwe icyo kuba hano bivuze.Kuva nkiri muto naramukurikiranye,yafashije ikipe cyane.”

N’golo Kante ufatwa nka nimero 6 wa mbere ku isi ubu,yakunze John Terry wamaze imyaka 22 muri Chelsea ariko kuri ubu n’umutoza wungirije muri Aston Villa.





N’golo Kante yavuze ko uwamugira umutoza wa Chelsea yahita agura John Terry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa