skol
fortebet

N’ukudutesha icyubahiro kumbwira kubanza mu kibuga Sugira-Umutoza wa APR FC

Yanditswe: Wednesday 23, Oct 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa APR FC,Mohamed Adil Erradi yabwiye abanyamakuru ko kumubwira gukinisha rutahizamu Sugira Ernest ari ugutesha agaciro iyi kipe ngo kuko afite ba rutahizamu benshi bamurusha.

Sponsored Ad

Uyu munya Maroc wifatiye ku gahanga rutahizmu Sugira Ernest nyuma y’umukino yatsinzemo Marines FC ibitego 2-1,yabwiye abanyamakuru ko atakoresha Sugira kuko ba rutahizamu afite bose bamurusha ndetse yemeza ko kumusaba gukinisha Sugira ari ugusuzugura APR FC.

Yagize ati “Ngiye kubabwira ukuri yego, ukuri kurigaragaza. Icya mbere mbona ari ukudutesha icyubahiro kumbwira kubanza mu kibuga Sugira. Icya mbere ni uko mfite rutahizamu utsinda ibitego bine mu mikino ine ya shampiyona. Kuri ubu mfite Danny utsinda ibitego bine. Uyu munsi nazanye undi rutahizamu ampesha penaliti mu gice cya kabiri yatumye dutsinda bityo mba numva ari ugusugura ikipe, abakinnyi, ba rutahizamu bange.

Mfite Danny, mfite Nshuti, Yves, mfite Lague ukina imyanya itandukanye, nkagira Djuma na we ukina imyanya myinshi. Si Sugira wenyine uri mu ikipe dufite abakinnyi 24”.

Adil yabwiye abanyamakuru ko mu mukino wa AS Kigali yitwaye nabi cyane kuko ngo yamusabye kujya agaruka gufasha ba myugariro arabyanga ndetse ngo yari hasi ya bagenzi be bose bakinannye uwo munsi ku kigero cya 50 %.

Yagize ati “Ku mukino wa AS Kigali urashaka ko nkubarira ibyo yakoreyemo? Ange aravunitse,..mu bijyanye no kugarira yanze kumvira umutoza na bagenzi be, afashe penaliti ntayitsinze, namweretse muri Video uburyo 12 atatsinze. Imibare ya GPS(igaragaza uburyo abakinnyi bakora mu kibuga) yari munsi y’abandi bakinnyi bose bari mu kibuga ku kigero cya 50%. Nshuti ntabwo ndi hano gushimisha Sugira cyangwa undi wese. Ndi hariya gushimisha ubuyobozi akazi kacu ni ugukina tugatsinda imikino, tugakora cyane. Si ubucuti.”

Uyu munya Maroc bigaragara ko adakunda Sugira na gato,yabwiye abanyamakuru ko ibyo yatangaje ko atishimye muri APR FC ko atari ubunyamwuga kuko ngo umukinnyi mwiza akora agashaka umwanya.

Adil yavuze ko kugeza igihe ataramenya Sugira atazongera gukina azajya ajya muri stade ndetse yemeza ko atari rutahizamu mwiza yagenderaho ngo kuko abo afite bamurusha.


Adil Mohamed yavuze ko Sugira atari rutahizamu akeneye

Ibitekerezo

  • uko nukuri 10000000%. sugira ni mécanicien niyo yaduha qualification mucyisi sugira nta mupira azi

    Mumugarure muri Rayon maze dukomeze twishanyagurize duhereye ku gikona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa