skol
fortebet

Neymar Jr yaciye ibintu kubera ikipe yavuze ko yifuza gukinira nyuma PSG

Yanditswe: Monday 04, Mar 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa PSG, Neymar Jr umaze igihe mu mvune yabwiye abanyamakuru ko ibyo kuzongera gukinira FC Barcelona byarangiye ahubwo akururwa n’imikinire y’ikipe ya Real Madrid ndetse ashobora kuzayerekezamo.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu uri mu beza ku isi yavuze ko nta gitekerezo cyo kuzongera gukinira FC Barcelona afite ahubwo akururwa n’imikinire ya mukeba wayo Real Madrid.

Nubwo hari ibihuha byavugaga ko ibiganiro bigeze kure kugira ngo Neymar Jr asubire muri FC Barcelona,uyu munya Brazil yabihakanye yivuye inyuma yemeza ko nta gahunda ihari yo kuyisubiramo ahubwo akururwa n’umukino wa Real Madrid.

Yagize ati “Real Madrid n’imwe mu makipe ikomeye ku isi.Umukinnyi wese uvuzweho ko Real Madrid imushaka yumva akuruwe no kuyikinira.Nibyo Real Madrid n’ikipe ikomeye cyane ku isi kandi ndayubaha gusa ndacyahanze amaso PSG.Ubuzima bw’umupira burihuta ndetse ntawumenya ibizabaho ejo.”

Real Madrid irifuza Neymar Jr cyane muri Kamena uyu mwaka, kugira ngo azibe icyuho cya Cristiano Ronaldo wayivuyemo akayitwara icyubahiro cyose yari ifite.


Neymar Jr yavuze ko atazongera gukinira FC Barcelona ukundi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa