skol
fortebet

Neymar Jr yambuwe igitambaro cya Kapiteni wa Brazil kubera imyitwarire mibi

Yanditswe: Tuesday 28, May 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Neymar Jr wa PSG yambuwe igitambaro cy’ubukapiteni mbere y’uko Copa America itangira,gihabwa mugenzi we Dani Alves kubera imyitwarire mibi yagiye ahanirwa n’umutoza we Tite.

Sponsored Ad

Neymar Jr usanzwe ari kizigenza muri Brazil,ategerejweho gufasha Brazil gutwara igikombe cya Copa America kizatangira kuwa 14 Kamena kugeza kuwa 07 Nyakanga gusa yambuwe igitambaro cy’ubukapiteni.

Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko uyu rutahizamu Neymar yagiye agongana cyane n’umutoza Tite kubera imyitwarire idahwitse.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 25 Gicurasi 2019,nibwo Neymar Jr yabwiwe n’umutoza Tite ko atazongera kuba kapiteni wa Brazila ahubwo cyahawe Dani Alves w’imyaka 36 usanzwe ari myugariro.

Alves aratangira ubuyobozi bwe mu minsi iri imbere ubwo Brazil izaba icakirana na Qatar ndetse Honduras mu mikino ya gicuti yo kwitegura Copa America.



Dani Alves yamaze kugirwa kapiteni wa Brazil

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa