Kigali

Neymar Jr yatangaje umukinnyi wa Borussia Dortmund afitiye ubwoba cyane mbere y’uko bahura

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 February 2020 Yasuwe: 3714

Rutahizamu wa PSG,Neymar Jr yatangaje ko ikipe ya Boussia Dortmund bazakina mu mikino ya 1/16 cy’irangiza cya UEFA Champions League ifite abakinnyi bakomeye ariko ngo atinya cyane uwitwa Jadon Sancho.



Uyu rutahizamu Neymar yabwiye Skysports ko we na bagenzi be bakinana muri PSG bazahura n’akazi gakomeye ku kibuga cya Signal Iduna Park ku wa kabiri ariko ngo atewe ubwoba cyane na Jadon Sancho.

Yagize ati “Nta gushidikanya ko abakunzi ba ruhago bazareba umupira uryoshye cyane.Amakipe yombi akunda gusatira.”

Neymar Jr abajijwe umukinnyi abona uzabaha akazi gakomeye kuwa Kabiri,yavuze umwongereza w’imyaka 19 umaze gutsinda ibitego 16 ndetse agatanga imipira 15 ivamo ibitego,Jadon Sancho.



Yagize ati “BVB ifite abakinnyi benshi bakora ikinyuranyo. Jadon Sancho n’umukinnyi nkunda cyane,unafite ubahanga bwinshi bw’umwihariko.Arihariye cyane.”

Kuwa Kabiri saa yine z’ijoro I Kigali, nibwo PSG izasura BVB mu mukino ubanza wa 1/16 cya UEFA Champions League mu gihe Atletico Madrid izakira Liverpool kuri uwo munsi.



Neymar yavuze ko we na bagenzi be bakinana muri PSG bakwiriye kwitondera Sancho kuri uyu wa kabiri

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Lionel Messi yatangaje umukinnyi wa Chelsea aha amahirwe yo kuzayobora isi...

Umukinnyi wa mbere ku isi mu mupira w’amaguru,Lionel Messi yatangaje ko mu...
31 March 2020 Yasuwe: 3966 0

Rutahizamu w’umunyarwanda yatanze ubuhamya bw’ukuntu yakoreshaga...

Rutahizamu w’umunyarwanda wakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda ari mo...
30 March 2020 Yasuwe: 8613 0

Karim Benzema yibasiye cyane Olivier Giroud bakinannye mu ikipe...

Rutahizamu wa Real Madrid Karim Benzema yibasiye cyane mugenzi we bavuka mu...
30 March 2020 Yasuwe: 3271 0

Rutanga Eric yatangaje impamvu akunze gutsinda ibitego byo mu minota ya...

Umukinnyi akaba na kapiteni wa Rayon Sports,Rutanga Eric, yatangaje ko...
30 March 2020 Yasuwe: 2817 0

Bamwe mu bakinnyi ba FC Barcelona ntibumva ibyo gukatwa 70% by’umushahara...

Kuwa Kane w’iki cyumweru,abakinnyi bose b’ikipe ya FC Barcelona babwiwe ko...
29 March 2020 Yasuwe: 1812 0

Abakinnyi ba Juventus n’umutoza Maurizio Sarri bemeye kumara amezi 4...

Abakinnyi b’ikipe ya Juventus n’umutoza wabo Maurizio Sarri bemeye ko...
29 March 2020 Yasuwe: 735 0