skol
fortebet

Niyonzima Olivier Sefu yahishuye igihe azakorera ubukwe n’umukunzi we

Yanditswe: Wednesday 11, Mar 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya APR FC,Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu yavuze ko nyuma yo gutera ivi ku Cyumweru tariki 8 Werurwe 2020 agasaba umukunzi we Mushambokazi Belyse,uyu mwaka utazasiga akiri ingaragu.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru,yavuze ko akunda Mushambokazi kubera ko amwubaha akubaha n’akazi ke ndetse akamuba hafi.

Uyu mukinnyi yavuze ko nyuma y’umwaka umwe n’igice yari amaze igihe akundana na Mushambokazi,yamubonyeho imico myiza ahitamo ko bazarushinga.

Yagize ati “Ni ibintu umuntu apanga, cyane ko imyaka iba iri kugenda twarabyumvikanye tubona ni ngombwa biba ngombwa ko tubigenza kuriya.”

Uyu mukinnyi yavuze ko nubwo atarafata icyemezo kubukwe bwabo ariko ateganya ko buzaba hagati ya Nyakanga na Kanama 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa