skol
fortebet

Nizeyimana Mirafa yahaye isezerano rikomeye abafana ba Rayon Sports bamutoye akegukana igihembo cya March Generation

Yanditswe: Sunday 17, Nov 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Nizeyimana Mirafa ukina hagati afasha ba myugariro yishimiye guhabwa igihembo cy’umukinnyi wa Rayon Sports witwaye neza mu kwezi k’Ukwakira gitegurwa n’uruganda rwa SKOL rufatanyije n’itsinda ry’abafana ba Rayon Sports rya ‘March’ Generation’.

Sponsored Ad

Mirafa akimara guhabwa iki gihembo yashimiye abafana ba Rayon Sports bamugiriye icyizere hanyuma abizeza ko azakomeza kwitwara neza.

Mirafa Ati “Mbere na mbere ndashimira abatanga iki gihembo, SKOL na March’ Generation, ndashimira kandi ubuyobozi, abatoza n’abakinnyi bagenzi banjye twafatanyije. Ndishimye cyane kuko ni ubwa mbere ibi bimbayeho kuva ntangiye gukina umupira, nzakomeza kwitwara neza.”

Mirafa yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi yirukanwe na APR FC ariko yahise akora impinduka ahereye ku mukino w’umunsi wa kabiri iyi kipe yatsinzemo AS Kigali ibitego 2-0.

Mirafa wabanje kugorwa no kubona umwanya ubanza mu kibuga,yeretse abakunzi ba Rayon Sports ko abahishiye byinshi bituma nabo bamuhundagazaho amajwi bamutora nk’umukinnyi wahize abandi mu Ukwakira.

Mirafa yahawe ibihembo bitandukanye birimo igikombe, ibahasha y’ibihumbi 100 Frw, igikapu na écouteurs za SKOL.


Igihembo Mirafa witwaye neza yahawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa