skol
fortebet

Novak Djokovic wishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yasanganwe Coronavirus n’umugore we

Yanditswe: Tuesday 23, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa mbere ku isi mu mukino wa Tennis,Novak Djokovic, n’umufasha we Jelena basanzwe baranduye COVID-19 nyuma yo kwica amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo bagategura imikino muri Serbia na Croatia mu minsi ishize.

Sponsored Ad

Novak Djokovic w’imyaka 33 ufite Gland Slams 17,yateguye irushanwa rya Tennis yise Adria Tour ariko ryasize rimukoreye ishyano kuko we n’umugore we basanganwe Coronavirus biyongera ku bandi bakinnyi nka Grigor Dimitrov,Borna Coric n’abandi.

Djokovic n’aba bagenzi be bakinnye iri rushanwa ndetse nyuma yaryo bagaragaye mu kabyiniro bari kubyina bambaye ubusa hejuru.

Novak Djokovic niwe witangarije ubwe ko yanduye Coronavirus gusa yavuze ko ku byerekeye iri rushanwa barikinnye babigambiriye.

Ati “Buri kimwe cyose twakoze mu kwezi gushize twagikoze n’umutima ukeye.”

Uyu mukinnyi w’igihangange yavuze ko nubwo nta bimenyetso yagaragazaga ariko ngo yabaye umuntu wa 06 mu bitabiriye iryo rushanwa wanduye iki cyorezo kimaze guhitana ibihumbi ku isi.

Iri rushanwa ryabereye Belgrade na Zadar ryabayemo kwica amabwiriza yo kwirinda icyorezo aho aba bakinnyi bagaragaye begerana uko bishakiye,bakina imikino itandukanye nka ruhago,Basketball, bakanajya kubyina mu tubyiniro.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi benshi b’abahanga barimo Djokovic, Thiem, Zverev, Dimitrov,n’abandi bakomoka muri Serbia na Croatia batarahamya amazina muri Tennis.

Abamaze kwandura iki cyorezo bazwi ni Grigor Dimitrov, Borna Coric,Viktor Troicki,Novak Djokovic n’umugore we ndetse n’umutoza umwongerera imbaraga witwa Marco Panichi kimwe kandi n’umutoza wa Dimitrov witwa Christian Groh.

Aba bakinnyi bose bari kumwe na Alexander Zverev we wasanzwe ari muzima ariko washyizwe mu kato nyuma yo kuva muri iri rushanwa.

Nick Kyrgios utajya uripfana yifurije aba bakinnyi gukira vuba ariko aranabanenga bikomeye kuba bishe nkana amabwiriza yo kwirinda Coronavirus bagategura irushanwa rihuza imbaga.

Bamwe mu bakinnyi bari muri Adria Tour, ubu batangaje ko bagiye kujya mu kato iminsi 14, nubwo harimo abo bapimye bagasanga badafite Covid-19.

Amarushanwa ya Tennis ku rwego rw’isi biteganyijwe ko atangira tariki 14 z’ukwezi kwa munani.

Irushanwa rya US Open rizatangira tariki 31 z’ukwezi kwa cyenda ariko nta bafana bari ku bibuga, gusa hari abakinnyi bagaragaje impungenge zo kujya i New York.






Novak Djokovic na bagenzi be banduye Coronavirus kubera kwica amabwiriza yo kuyirinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa