skol
fortebet

Nshuti Savio wavugwaga mu ikipe ya Rayon Sports yahinduye icyerekezo

Yanditswe: Thursday 04, Jul 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Nshuti Dominique Savio wavugwaga ko yarangije kumvikana na Rayon Sports nyuma yo kwirukanwa muri APR FC,yahinduye icyerekezo yerekeza mu ikipe ya Police FC.

Sponsored Ad

Nshuti Savio wifuzwaga cyane na Rayon Sports yahozemo mbere yo kwerekeza muri AS Kigali yavuyemo akerekeza muri APR FC,yahisemo kwerekeza mu ikipe ya Police FC yarangije ku mwanya wa 04 muri shampiyona y’uyu mwaka.

Savio ntiyabashije kumvikana na Rayon Sports ku bijyanye n’amafaranga yo kumugura,kuko bivugwa ko yifuzaga miliyoni 9 n’umushahara w’ibihumbi 800 FRW ikipe ya Rayon Sports ikamuha miliyoni 9 FRW.

Ikipe ya Police FC yateye intambwe nziza iha uyu mukinnyi ibyo yifuzaga ayisinyira amasezerano bivugwa ko ari ay’imyaka 2.

Nshuti Dominique Savio yaciye agahigo ko kuba umunyarwanda wa mbere waguzwe amafaranga menshi n’ikipe yo mu Rwanda ubwo yavaga muri Rayon Sports yerekeza muri AS Kigali imuguze akayabo ka miliyoni 16 FRW,ikamuha imodoka n’inzu,yaje kuvunika urutugu,akira yerekeza muri APR FC ntiyahirwa n’urugendo.

Ibitekerezo

  • Azicuza, TV ijya hanze ni Rayon, ubuse ko nabuze match iriho

    Uyu muhungu niwe wirangirije talent ye kuko 2ans zizashira yararangiye rwose,yari agize amahirwe yo kuva uri APR agiye kongera kuzanura talent ye uhereye uri CECAFA ugakomereza uri champion ligues none yirangayeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa