skol
fortebet

Nta kipe yo mu Rwanda yemerewe kwitabira imikino yo hanze

Yanditswe: Wednesday 11, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Minisiteri ya Siporo n’amashyirahamwe ya siporo yo mu Rwanda byatangaje ko hahagaritswe gahunda yo kwitabira imikino mpuzamahanga izakinirwa hanze y’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije abatuye Isi.

Sponsored Ad

Umwe mu myanzuro wafatiwe mu nama yabaye kuwa kane w’icyumweru gishize mu rwego rwo gukumira no guhashya icyorezo cya Coronavirus Minisiteri ya Siporo ikaba isaba amashyirahamwe yose yo mu Rwanda guhagarika ibikorwa byose bya siporo bateganyaga kwitabira hanze y’u Rwanda cyane cyane mu bihugu byagaragayemo indwara ya Coronavirus .

Minisiteri ya Siporo kandi yasabye amashyirahamwe kwandikira abo bireba ku rwego rwa Afurika no ku rwego rw’isi mu kwirinda ko bazafatirwa ibihano.

Uyu mwanzuro ukaba watumye ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru (Amavubi) itazajya muri mu gihugu cya Cap Vert gukina umukino w’amajonjora yo gushaka itike yo kujya muri CAN 2021 ndetse no mu gikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN 2020 izabera muri Cameroon mu kwezi gutaha.

Ntiharatangazwa niba koko iri rushanwa rizakinwa ku matariki yari ateganyijwe kubera ko igihugu cya Cameroon kizakira cyamaze kugaragaramo abarwayi ba Coronavirus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa