skol
fortebet

Nta mukinnyi n’umwe wa As Kigali basanzemo COVID-19 muri Uganda mbere y’uko iza gucakirana na KCCA FC[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 06, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya As Kigali iherereye mu gihugu cya Uganda yapimwe mbere yuko ihura n’ikipe ya KCCA Fc ibarizwa muri iki gihugu aho nta bayobozi n’abakinnyi basanzwemo ubwandu bwa COVID-19.

Sponsored Ad

Ikipe ya As Kigali yahagurutse ku munsi wo Kuwa gatandatu tariki ya 02 Mutarama 2021 yerekeza Entebbe mu burya bwo kwitegura neza ikipe ya KCCA ibarizwa muri Uganda mu marushanwa ya CAF Confederation Cup, aho aya makipe agomba gucakirana kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Mutarama 2021 umukino ugomba gutangira ku isaha ya saa kumi z’umugoroba (16h00’) ku masaha y’i Kigali kuri sitade ya St Mary’s Stadium-Kitende muri Uganda.

Mu busanzwe ikipe ya As Kigali aho icumbitse muri hoteli bakoze uko bashoboye ku buryo ikipe yasabye ko izajya yikorera bimwe mu bikorwa mu buryo bwo kwirinda ubwandu bwa Coronavirus mu bayobozi cyangwa ku bakinnyi bayo.

Ikipe ya KCCA FC iherutse kuza mu gihugu cy’u Rwanda ifite ibibazo by’abakinnyi bugarijwe n’ubwandu bwa Coronavirus, Kugeza ubwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika ihagaritse uwo mukino ikipe ya KCCA FC igaterwa mpaga y’ibitego bibiri bituma ikipe ya As Kigali ikomeza guhabwa amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro n’ibasha gutsinda cyangwa kunganya gusa na KCCA.

Rutahizamu w’ikipe ya As Kigali Hakizima Muhadjili wagize icyo atangaza mbere yuko bahura n’ikipe ya KCCA yatangaje ko bakwiriye gutanga ibyishimo kuko ubushobozi babufite ko basabwa gukora cyane.

Ati:‘‘ Ni ugukora cyane, tukareba nyagasani adufasha kuko ubushobozi turabufite. KCC ni ikipe itoroshye niyo mpamvu tugomba gushyiramo ingufu zose kugira ngo dutsinde iyi match.’’

Akomeza avuga ko ikipe yabo ifite amahirwe kubera ko ifite impamba y’ibitego bibiri biyihiya amahirwe ashobora gukomeza mu gihe batayishyuye ibyo bitego.

Ati:‘‘ Dufite amahirwe kuko dufite ibitego bibiri tugomba kurwana nabyo rero kugira ngo turebe ko twakwinjiza n’ibindi kandi mu bushobozi bw’Imana ndabizi ko tuzabikora.’’



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa