skol
fortebet

"Ntago ari Eric watsinze Mulisa, ni AS Kigali yatsinze APR FC." Eric Nshimiyimana

Yanditswe: Saturday 07, Jan 2017

Sponsored Ad

Nshimiyimana Eric, umutoza w’ikipe ya AS Kigali atangaza ko abantu badakwiye gukomeza kwitiranya ibintu bavuga ngo Eric yatsinze Mulisa kandi ataribo bagiye mu kibuga ngo bakine, ahubwo ko ari AS Kigali yatsinze APR FC.
Nyuma y’uyu y’umukino Eric utoza AS Kigali yabajijwe n’abanyamakuru uko yakiriye gutsinda Mulisa kandi barakinanye. Yasubije ko yaba Mulisa na Eric nta n’umwe wagiye mu kibuga ngo akine, ko ari abakinnyi babikoze.
Yagize ati "ntago ari Eric watsinze Mulisa, ni AS Kigali (...)

Sponsored Ad

Nshimiyimana Eric, umutoza w’ikipe ya AS Kigali atangaza ko abantu badakwiye gukomeza kwitiranya ibintu bavuga ngo Eric yatsinze Mulisa kandi ataribo bagiye mu kibuga ngo bakine, ahubwo ko ari AS Kigali yatsinze APR FC.

Nyuma y’uyu y’umukino Eric utoza AS Kigali yabajijwe n’abanyamakuru uko yakiriye gutsinda Mulisa kandi barakinanye. Yasubije ko yaba Mulisa na Eric nta n’umwe wagiye mu kibuga ngo akine, ko ari abakinnyi babikoze.

Ikipe ya AS Kigali yaraye itsinze ikipe ya APR FC 1-0.

Yagize ati "ntago ari Eric watsinze Mulisa, ni AS Kigali yatsinze APR FC, ubundi abatoza bakomeza basimburana ariko ikipe iguma iri hariya, ntago ari twebwe twakinnye, ni Kodo ni Yannick bakinnye, ariko hahita haza amazina y’ikipe n’abatoza."

Eric Nshimiyimana yakinanye na Mulisa muri APR FC guhera muri 2002-2005, ndetse na Eric akaba yaratoje ikipe ya APR FC aca no mu ikipe y’igihugu, ubu akaba ari mu ikipe ya AS Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa