skol
fortebet

Nubwo umuti washariraga ariko mu nyungu rusange wari ngombwa-Sadate Munyakazi

Yanditswe: Thursday 24, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Uyu munsi nibwo habaye ihererekanyabubasha hagati y’umuyobozi wa Rayon Sports w’agateganyo,Murenzi Abdallah na Munyakazi Sadate ucyuye igihe nyuma yo gukurwaho na RGB kuwa Kabiri.

Sponsored Ad

Munyakazi yanditse urwandiko rugaragaza ibyo yamurikiye Murenzi Abdallah harimo imyenda ikipe irimo muri rusange,abakinnyi ifite n’amasezerano yabo,abatoza,abakozi batandukanye n’ibindi.

Munyakazi yashimiye abagize uruhare mu gusubiza ku murongo ibya Rayon Sports ndetse avuga ko nubwo umuti wo kumukura ku buyobozi wari ushaririye ariko wari ngombwa kubera inyungu rusange.

Munyakazi yavuze ko ikipe igiye mu murongo mwiza ati “Ndahamya ko uyu munsi dushyizeho ibuye ry’ifatizo ryo kubaka Rayon Sports ikora kinyamwuga,ikomeye kandi ihorana intsinzi.Ibyo twaharaniye biratangiye kandi mu minsi iri imbere tuzabona umusaruro mwiza wabyo.Abibaza ko tutazaba duhari nabasubiza ko tuzaba duhari ubu n’iteka ryose biciye mu murongo twaharaniye.”

Munyakazi yijeje abakunzi ba Rayon Sports ko azubaha ubuyobozi buriho n’ubuzajyaho kandi azakorana nabwo nibumukenera mu kubaka Rayon Sports itajegajega.

Mu ijoro ryakeye nibwo Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere,RGB,rwatangaje ko Murenzi Abdallah wigeze kuba umuyobozi wa Rayon Sports ndetse akayihesha igikombe cya shampiyona 2013 yagizwe umuyobozi w’inzibacyuho wa Rayon Sports.

Biciye mu Itangazo rigenewe abanyamakuru, RGB yatangaje komite y’inzibacyuho yahawe igihe kingana n’iminsi 30, maze bahabwa inshingano zo kunoza amategeko no gushyira ku murongo ibindi byateje ibibazo muri iyi kipe.

Ni komite nyobozi y’inzibacyuho igizwe n’abantu batatu ari bo:

1. Murenzi Abdallah: Perezida
2. Twagirayezu Thadee: Ugize Komite
3. Me Nyirihirwe Hilaire: Ugize Komite

Nkuko bigaragara muri iri tangazo, iyi komite yahawe inshingano zo:

1. Kunoza amategeko y’umuryango no kuyahuza n’itegeko rigenga imiryango itari iya Leta
2. Gushyiraho inzego z’umuryango ziteganywa n’amategeko
3. Gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa bya Rayon Sports FC
4. Gutegura imbonerahamwe ngengamikorere y’umuryango n’ibikorwa byawo
5. Gushyiraho uburyo buboneye bwo gukurikirana imikoreshereze y’umutungo w’umuryango
6. Gucunga umutungo w’umuryango mu gihe cy’inzibacyuho




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa