skol
fortebet

Nyuma yo kunyagirwa na Rayon Sports,ikipe ya Mukura VS yacishijwemo umweyo

Yanditswe: Wednesday 18, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2019, Inama ya Komite ya Mukura VS yateranye ifata imyanzuro irimo gusesa amasezerano y’umutoza wungirije.

Sponsored Ad

Imyanzuro yavuye mu nama ya Komite ya Mukura VS ni iyi ikurikira:

1. Hasheshwe amasezerano n’umutoza wungirije Bwana Bertrand Noah

2. Hasheshwe kandi amasezerano n’umutoza w’abazamu Bwana Desiré Niyorurema

3. Hasheshwe amasezerano n’uwari umunyamabanga (secretaire) w’ikipe, Bwana Kananira Canisius.

Komite kandi yaboneyeho kwihanganisha abakunzi ba MVS ku migendekere y’umukino wahuje Mukura VS na Rayon Sports

Ikipe ya Mukurs VS imaze Imikino 4 idatsinda, aho ku munsi wa 11 yanganyije na Marines 0-0 , ku munsi wa 12 Mukura VS yatsinzwe na As Muhanga igitego 1-0 , ku munsi wa 13 ,Mukura VS Sports yanganyije na Police FC ibitego 2-2 ,mu gihe umukino uheruka w’umunsi wa 14 yanyagiwe na Rayon Sports ibitego 5-1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa