skol
fortebet

Paris Saint-Germain yiyemeje gushora akayabo mu kugura umukinnyi wa Manchester United

Yanditswe: Sunday 07, Mar 2021

Sponsored Ad

Ikipe ya PSG yo mu gihugu cy’Ubufaransa yiyemeje kujya ku isoko muri iyi mpeshyi igatanga akayabo kugira ngo ibone umunyezamu David de Gea utagikunzwe nka kera muri Manchester United.

Sponsored Ad

Nubwo mu minsi ishize de Gea yakoze amakosa menshi yashyize mu bibazo United,ikipe ya PSG irashaka kumugura kugira ngo imusimbuze Keylor Navas umaze imyaka isaga 4 ari ku rwego rwo hejuru.

Biravugwa ko umutoza wa PSG witwa Mauricio Pochettino ariwe wifuza kugura uyu mukinnyi umaze igihe kinini muri premier League.

Uyu mutoza ngo abonamo de Gea kuba yaba igisubizo cy’imishinga ashaka kubaka muri PSG ariyo mpamvu yifuza kumena Banki akamugura ndetse akamusimbuza Keylor Navas w’imyaka 34.

De Gea agiye kumara imyaka 10 muri United ndetse benshi baribaza niba mu mwaka utaha azayigumamo cyane ko bigaragara ko atagikunzwe cyane nubwo abona umwanya uhoraho wo gukina.

Dean Henderson ahanganiye umwanya wa mbere na de Gea gusa hari amakuru avuga ko umwe muri bo azasohoka muri iyi mpeshyi.De Gea agiye yaba asigiye umwanya wa mbere Henderson bidasubirwaho.

PSG iri mu makipe yashobora kwishyura umushahara w’umurengera wa de Gea kuko ahabwa ibihumbi 375 ku cyumweru muri United.

Ubu Henderson niwe uri mu kazi kuko De Gea yerekeje iwabo kureba umukunzi we uherutse kumubyarira umwana.

Kapiteni wa Tottenham,Hugo Lloris azasoza amasezerano ye mu mwaka w’imikino utaha ndetse mu minsi ishize byavuzwe ko ashobora kwerekeza muri PSG gusa iyi kipe ngo yisubiyeho irashaka de Gea.

De Gea amaze gukinira imikino 434 ikipe ya United ndetse yafatwaga nk’umwe mu banyezamu beza ku isi gusa amakosa aheruka gukora mu minsi ishize yatumye atakarizwa icyizere n’abafana.


De Gea arifuzwa cyane na PSG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa