skol
fortebet

Patriots BBC yasendereje ibyishimo Abanyarwanda nyuma yo kunyagira G.N.B.C yo muri Madagascar mu mukino wari witabiriwe na Perezida Kagame[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 23, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Basketball ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda , yiyongereye ku makipe 11 yamaze kubona itike yo kuzakina imikino yanyuma ya Basketball African League ’BAL’ iteganijwe kuzatangira muri Werurwe 2020 nyuma yo gutsinda G.N.B.C yo muri Madagascar..

Sponsored Ad

Patriots yahuriye na Gendarmerie Nationale Basketball Club ’G.N.B.C’ yo muri Madagascar zombi zamaze kubona itike yo gukina imikino ya nyuma ya BAL iyitsinda amanota 94-63 mu mukino warebwe n’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame.

Ni imikino yo mu Itsinda H rigizwe n’amakipe umunani yo mu karere k’iburasirazuba ya Afurika yaberaga i Kigali guhera tariki 17 kugeza 22 Ukuboza 2020 mu rwego rwo gushaka amakipe atatu ya mbere yitwaye neza akaba ariyo azamuka mu kindi kiciro.

Patriots yasoje ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda imikino ya yo yose, ikurikirwa na G.N.B.C yabaye iya kabiri ndetse na Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique yabonye umwanya wa Gatatu nyuma yo gutsinda City Oilers yo muri Uganda amanota 74-57.

Carey Odhiambo bakunze kwita T9, umutoza mukuru wa Patriots yatangaje ko bitwaye neza mu irushanwa kugirango bahe abanyarwanda Noheli n’umwaka mushya.

Ati” Iyi ntsinzi tuyituye abanfana bacu.Ni impano ya Noheli tubahaye kuko baradufashije kuva dutangiye, twishimiye cyane ko dusoje ku mwanya wa mbere.”

Amakipe 3 yitwaye neza muri iri tsinda ryakiniraga i Kigali yiyongereye kuyandi makipe 3 yitwaye neza muri Cameroon mu mikino yahabereye mu ntangiriro z’uku kwezi ariyo GSP yo muri Algeria, FAP yo muri Cameroon na AS Police yo muri Mali.

Aya makipe 6 ya mbere muri iyi mikino y’amajonjora kandi yiyongereye ku makipe yo muri Tunisia, Misiri, Angola, Africa y’Epfo, Nigeria na Maroc yose aba 12, akazashyirwa mu matsinda 2, azakina imikino ya nyuma ya Basketball African League izatangira muri Werurwe isozwe muri Nyakanga i Kigali n’ubundi muri Kigali Arena.

Amakipe 12 azakina imikino ya nyuma ya BAL ni AS Douanes (Senegal), AS Police (Mali), AS Sale (Maroc), GNBC (Madagascar), GS Petroliers (Algeria), FAP (Cameroon), Ferroviario de Maputo (Mozambique), Petro de Luanda (Angola ), Rivers Hoopers (Nigeria), Union Monastir (Tunisia), Zamalek (Misiri) ndetse na Patriots (Rwanda).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa