skol
fortebet

Paul Muvunyi n’abo bari bafunganwe barekuwe nyuma yo gucibwa amande

Yanditswe: Wednesday 06, Jan 2021

Sponsored Ad

Umunyemari Muvunyi Paul n’abandi bantu batatu barimo Rtd Col Ruzibiza Eugène wigeze kuyobora Ingabo mu Karere ka Karongi barekuwe by’agateganyo, nyuma yo gucibwa amande ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Sponsored Ad

Muvunyi Paul, Rtd Col Ruzibiza Eugène wigeze kuyobora Ingabo mu Karere ka Karongi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasura mu Karere ka Karongi, Niyongamije Gérald n’umuturage witwa Kayigema Félicien, batawe muri yombi ku wa 24 Ukuboza 2020 bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Amakuru dukesha IGIHE ni uko aba bagabo barekuwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Mutarama 2021.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha mu Rwanda, Faustin Nkusi, yabwiye IGIHE ko mu byashingiweho hafatwa icyemezo cyo kurekura Muvunyi n’abo bareganwa harimo no kuba biyemerera icyaha.

Ati “Ibyaha baregwa bagenda babyemera, ni ibikorwa bakoze. Kwemera kwabo nabyo biri mu byashingiweho ngo iki cyemezo cyo kubarekura gifatwe, banacibwe amande. Ni igihano giteganywa n’amategeko.’’

Icyaha Muvunyi na bagenzi be bakurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Igena ko kibahamye bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Nkusi yasobanuye ko itegeko riha Ubushinjacyaha ububasha bwo guca amande uregwa mu gihe bibaye ngombwa.

Ati “Ubushinjacyaha bwemerewe guca ihazabu nta rubanza mu gihe biri ngombwa ko rucibwa gutyo. Nibyo twakoze, baciwe amande bose ya miliyoni eshatu buri wese. Bagasohoka bakajya hanze.’’

Ingingo ya 24 y’Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu gika cyayo cya kane ivuga ko Iyo hari uwakorewe icyaha ushobora gusaba indishyi, umushinjacyaha aramuhamagaza kugira ngo amwumvikanishe n’ukekwaho icyaha ku ngano y’indishyi zigomba gutangwa. Ikomeza ivuga ko iyo badashoboye kumvikana uwakorewe icyaha aregera indishyi mu rukiko rubifitiye ububasha.

Abajijwe niba abaregwa bazakomeza gukurikiranwa, Nkusi yavuze ko “Ibyo tuzabireba nyuma, bashobora no kudakomeza gukurikiranwa kuko baciwe ihazabu. Icyo gihe dosiye yafatirwa ibindi byemezo.’’

Paul Muvunyi na bagenzi be 3 bashinjwa gukoresha inyandiko mpimpano, yifashishije asaba guhabwa icyangombwa cy’ubutaka (acquisition of Land Title).”

Muvunyi arakekwaho guhimba sinya yiyita umwe muri banyiri ubutaka kugira ngo abone uko ahinduza amazina mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka kitwa, Rwanda Land Management And Use Authority.

Yaje guhabwa ibyangombwa aba nyiri ubutaka ariko nyuma abakozi b’iki kigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka baza guhagarika ibyangombwa bye banatanga ikirego muri RIB bavuga ko hari ibigaragaramo ko yahimbye basaba ko akurikiranwa. RIB nayo yatangiye kubikoraho iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa