skol
fortebet

Pele yatangaje impamvu Cristiano Ronaldo ariwe mukinnyi mwiza ku isi kurusha Lionel Messi

Yanditswe: Wednesday 25, Mar 2020

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru Pele yatangaje ko umunya Portuagal Cristiano Ronaldo ariwe mukinnyi mwiza kurusha Lionel Messi kubera ko mu myaka 10 ishize atigeze asubira inyuma.

Sponsored Ad

Pele wavuze ko ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi babayeho yavuze ko Cristiano Ronaldo afite umwihariko wo guhozaho mu mikinire ye kurusha Lionel Messi,ariyo mpamvu ariwe yemera cyane.

Mu kiganiro Pele yahaye urubuga rwa YouTube rwitwa Pilhado yagize ati “Uyu munsi, Cristiano Ronaldo niwe mukinnyi mwiza kurusha abandi bose ku isi.Ndakeka ko ariwe mwiza kubera ko yagumye ku rwego rwo hejuru igihe kirenga imyaka 10 .Gusa ntiwakwibagirwa Messi,gusa ntabwo ari rutahizamu.”

Abajijwe umukinnyi mwiza mu bahise urusha ubuhanga aba bombi yagize ati “Iki n’ikibazo kigoye gusubiza.Ntabwo twakwibagirwa Zico, Ronaldinho na Ronaldo.I Burayi, Franz Beckenbauer na Johan Cruyff.

Ubu ntabwo ari ikosa ryanjye ariko ndatekereza ko Pele yari mwiza kubarusha bose.

Pele w’imyaka 79 yahakanye amakuru yavugaga ko atakibasha kugenda kubera ikibazo cy’umugongo afite.

Nubwo Messi afite Ballon d’Or 6 kuri 5 za Cristiano,Pele yavuze ko uyu munya Portugal ariwe wagumye ku rwego rwo hejuru kurusha Messi bamaze imyaka irenga 10 bahangana.


Pele yemeje ko ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi bose babayeho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa