skol
fortebet

Pele yatangaje umukinnyi yakwifuza gukinana nawe hagati ya Messi na Ronaldo

Yanditswe: Thursday 14, Nov 2019

Sponsored Ad

Umunya Brazil, Edson Arantes do Nascimento uzwi nka Pele,ufatwa na benshi nk’umwami w’umupira kubera ibitego birenga 1000 yatsinze,yabwiye abanyamakuru ko umunya Argentina Lionel Messi ariwe mukinnyi wuzuye muri iki gihe ndetse ngo uwamusubiza mu buto niwe yakwifuza ko bakina mu ikipe imwe.

Sponsored Ad

Pele wahesheje Brazil ibikombe by’isi 3,yabwiye abanyamakuru ko nubwo Messi na Ronaldo ari abakinnyi beza ku isi ariko muri iki gihe Messi ariwe uhagaze neza ndetse ngo niwe yakwifuza ko bakina mu ikipe imwe.

Yagize ati “Ntekereza kuri Messi.Afite impano cyane,atanga imipira ivamo ibitego,aratsinda,azi gucenga cyane.Iyo tuza kuba mu ikipe imwe abo twari kuzajya duhangana bari kuzajya bahangayikishwa n’abakinnyi 2 aho kuba umwe.Ubu Messi niwe mukinnyi wujuje ibyangombwa byose.”

Muri iki kiganiro Pele yahaye ikinyamakuru Gazzetta dello Sport yavuze ko nubwo Neymar Jr ari umukinnyi mwiza,atarabasha guheka Brazil ngo itware ibikombe bikomeye.

Bamubajije myugariro wamugoye mu buzima bwe bwose,Pele,yavuze ko ari uwitwa Giovanni Trapattoni.


Pele yavuze ko Messi ariwe mukinnyi wuzuye muri iki gihe

Ibitekerezo

  • Pele yshisemo ko yakinana na mess kuberako Bose nabanyamerica yepfo ntakundi yariguhitamo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa