skol
fortebet

Pep Guardiola yibajijweho na benshi kubera umukinnyi ashaka kugura

Yanditswe: Sunday 17, Jan 2021

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester City,Pep Guardiola,wubatse izina mu mupira w’amaguru akomeje gutungura benshi kubera indwara arwaye muri iyi minsi yo kugura abakinnyi benshi ku mwanya n’ubundi asanzwe afiteho abandi beza.

Sponsored Ad

Uyu mutoza uri mu ikipe ishora amafaranga menshi,akomeje kuvugisha amagambo menshi abakunzi ba ruhago cyane ko bivugwa ko ashaka kugura rutahizamu Romelu Lukaku wa Inter Milan yo mu Butaliyani.

Benshi bibaza ukuntu rutahizamu Lukaku azakora na Guardiola kandi akinisha ingufu cyane mu gihe uyu munya Espagne akunda abakinnyi bakoresha ubwenge cyane.

Lukaku wahoze akinira Manchester United,n’umwe muri ba rutahizamu beza isi ifite ariko imikinire ye irangwa no gukoresha imbaraga cyane kurusha ubwenge bwinshi.

Lukaku yerekeje muri Inter mu mwaka wa 2019 aguzwe miliyoni 74 z’amayero ariko kubera ibitego byinshi ari gutsinda muri iyi minsi bikomeje gutuma amakipe menshi akomeje kumwifuza.

Mu mikino 73 amaze gukina muri iyi Inter,amaze gutsinda ibitego 51 n’imipira 9 yavuyemo ibitego mu myaka 2 ayimazemo.

Daily Mail iratangaza ko Manchester City izashora miliyoni 200 z’amapawundi ku isoko azavamo ayo kugura Lukaku.

Amakuru aravuga ko Pep ashaka umusimbura wa Sergio Aguero ariyo mpamvu abona Lukaku nk’umukinnyi mwiza wamusimbura.

Hari ibivugwa ko Haaland nawe yifuzwa na City gusa uyu mukinnyi ari mu mibare ya Real Madrid cyane we na Kylian Mbappe.

Uretse Aguero,abandi bakinnyi barimo Fernandinho na Eric Garcia nabo bazava mu ikipe ya Manchester City.

Pep Guardiola ashinjwa kudakunda abakinnyi birabura ariyo mpamvu benshi bibaza ukuntu yakorana na Lukaku aramutse amuguze.


Lukaku arifuzwa n’umutoza Pep Guardiola

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa